Yanditswe Mar, 20 2024 16:46 PM | 51,890 Views
Minisitiri w’Intebe wa Ireland, Leo Varadkar, yeguye kuri
izo nshingano ndetse n’izo kuyobora Ishyaka Fine Gael.
Ni icyemezo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru, kuri uyu wa Gatatu, mu Murwa Mukuru wa Ireland, Dublin.
Leo Varadkar yavuze ko icyemezo cye gishingiye ku mpamvu zihariye. Ati "Impamvu zo kuva ku butegetsi ni izanjye ku giti cyanjye n’iza politiki."
Avuga ku matora yegereje, agaragaza icyizere ati "Nizera ko ishyaka ryanjye, Fine Gael, rishobora kubona imyanya mu nteko ishingamategeko itaha".
Leo yemeza ko undi muyobozi uzamusimbura azayobora neza, ndetse kumurusha.
Ati “Nyuma y’imyaka irindwi ku butegetsi, sinumva ko ndi umuntu mwiza kuri ako kazi ukundi.”
Varadkar yavuze ko yasabye ko umuyobozi mushya w’ishyaka yatorwa mbere y’Inama Ngarukamwaka ya Fine Gael iteganyijwe kuba ku wa 6 Mata 2024. Nyuma y’aho ni bwo Inteko izahitamo ikanemeza ko aba Minisitiri w’Intebe.
Leo Varadkar w'imyaka 45 yabaye Minisitiri w’Intebe inshuro ebyiri hagati ya 2017 na 2020, no kuva mu Kuboza 2022.
Safa Claudia Uwingeneye
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru