AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasuye Ishuri rya RICA

Yanditswe Apr, 06 2024 12:45 PM | 319,789 Views



Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yasuye Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza Ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu Karere ka Bugesera.

Abiy Ahmed Ali n’umugore we Zinash Tayachew bitabiriye ibikorwa byo #Kwibuka30 bageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Mata 2024. Bakiriwe n’itsinda ry’abayobozi bo mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse.

Bakigera mu Rwanda bahise bajya gusura Ishuri rya RICA, ritanga amasomo agezweho mu bijyanye n’ubuhinzi. Rifite inshingano zo kwigisha urubyiruko rwitezweho gutanga impinduka mu buhinzi bw’u Rwanda.

RICA ni ishuri ry’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi ryashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Howard G. Foundation.

Iri shuri riherereye mu Mudugudu wa Gaharwa, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Ryatangiye amasomo mu 2019, aho kuri ubu abanyeshuri ba mbere bagera kuri 76 bayirangijemo mu mwaka wa 2023.

Umuyobozi wungirije wa RICA, Magnifique Ndambe Nzaramba, yabwiye RBA ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, bamweretse ibyo abanyeshuri biga, ubworozi bw’inka n’inkoko bakora n’ibindi.

Ati “Twamweretse aho dukorera ibiryo by’amatungo, uburyo tubikora ndetse abanyeshuri barabikora.’’

“Yabishimye ku kigero cyiza kuko yabonye ko ubumenyi dutanga nka kaminuza butandukanye n’ibyo ahandi ubona. Ahandi ubona abanyeshuri bicara mu ishuri, bakigishwa. Si henshi usanga abanyeshuri bigishwa by’ubumenyi ngiro.’’

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yashimye uko abiga muri RICA bigishwa kujyanisha amasomo bahabwa mu ishuri no kwihangira imirimo.



Mutuyeyezu Jean Claude



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2