Yanditswe Apr, 02 2024 18:59 PM | 112,346 Views
Bassirou
Diomaye Faye uheruka gutorerwa kuyobora Sénégal yarahiriye inshingano ze mu
muhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr.
Ngirente Edouard, wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.
Umuhango w’irahira rya Bassirou Diomaye Faye wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024. Witabiriwe n'Abanya- Sénégal, inshuti zabo ndetse n’abahagarariye ibihugu bitandukanye.
Bassirou Diomaye Faye warahiye nka Perezida wa mbere muto wa Sénégal, mu ijambo rye yijeje kuzana impinduka zifatika no kwimakaza umutuzo mu gihugu.
Yagize ati “Nzakora ibishoboka byose kugira ngo habungabungwe amahoro n’ubumwe bw’Igihugu kandi ndebe ko tuzigama umutungo wacu w’ingirakamaro ndetse n’umutekano w’Igihugu cyacu."
Mu ndahiro ye, Perezida Bassirou Diomaye Faye yavuze ko azuzuza inshingano ze, kubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko hagamijwe kunga ubumwe bw’abenegihugu n’ubwa Afurika muri rusange.
Perezida Bassirou Diomaye yiyemeje guhangana na ruswa no gukora ivugurura ry’ubukungu hagamijwe gushyira imbere inyungu z’Igihugu binyuze mu kuvugurura amasezerano atandukanye.
Perezida Bassirou Diomaye yari mu itsinda ry’abatavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall. We na Sonko barekuwe muri gereza hasigaye iminsi 10 ngo amatora ya Perezida yo ku wa 24 Werurwe 2024 abe.
Uyu Mukuru w’Igihugu w’imyaka 44 abarizwa mu Ishyaka Pastef (Patriotes Africains du Sénégal pour Travail, Éthique et la Fraternité), yatorewe kuba Perezida wa Gatanu w’iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1960. Yatsinze amatora ku majwi 54%, akurikirwa na Amadou Ba wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu wagize 35%.
Safa Claudia Uwingeneye
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru