Yanditswe Apr, 12 2024 19:12 PM | 227,612 Views
Ibihugu by'u Rwanda na Korea y'Epfo biravuga ko byifuza kwagura ubufatanye mu iterambere ry'imiturire n'ibikorwa remezo.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo Minisitiri w'Ubutaka, ibikorwaremezo n'ubwikorezi wa Korea, Sangwoo Park Lee yagiranaga ibiganiro na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Hamwe n'itsinda ayoboye, Minisitiri w'Ubutaka, ibikorwaremezoi n'Ubwikorezi wa Korea y'Epfo, Sangwoo Park Lee bari i Kigali mu ruzinduko rugamije kwifatanya n'Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abarutsi mu 1994.
Ni uruzinduko runagamije kwagura ubufatanye mu iterambere ku bihugu byombi cyane cyane mu myubakire n'ibikorwaremezo by'ubwikorezi.
Minisitiri Sangwoo agaragaza ko igihugu cye gifata u Rwanda nk'ikitegererezo mu mikoranire n'ibihugu bya Afurika.
Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, asobanura ko ubunararibonye Korea ifite mu myubakire n'iterambere ry'ibikorwaremezo muri rusange ari mu byo u Rwanda rwiteze kungukira mu bufatanye bw'impande ebyiri.
Ibihugu byombi bisanganywe ubufatanye mu iterambere ry'inzego zinyuranye zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuzima, ubuhinzi bugezweho n' izindi.
Paschal Buhura
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru