Yanditswe Feb, 01 2022 19:40 PM | 60,897 Views
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko iterambere ry’u Rwanda ryubakiye ku musingi ukomeye w’ubumwe n’ubwiyunge, igihugu gikesha Intwari z’igihugu zitanze zitizigamye.
Ibi yabivugiye mu imurika gurisha ririmo kubera i Dubabai muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, aho u Rwanda rwahawe umwanya wo kugaragaza umuco warwo ndetse n’intera y’iterambere rugezo.
Yagize ati “Ndashimira
ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe
z’Abarabu kubwo gutegura iri murika gurisha rya 2020, ryageze ku ntego ndetse bugakomeza gukora ibishoboka byose ngo
ibyiyemejwe bigerweho mu buryo butekanye n'ubwo hariho icyorezo cya Covid-19. Ndagira
ngo nkoresha uyu mwanya kugira ngo nshime imibanire myiza iri hagati y’u Rwanda
n’igihugu cyanyu. Ubufatanye bwacu bukomeye bwavutse ubwo twatangizaga gahunda
duhuriyeho bwo guhana hana ubumenyi n’ubufatanye, byabaye igihamya cy’akamaro ko guteza imbere ubucuruzi
n’ishoramari mu nzego zinyuranye z’ubukungu. Muri ibyo harimo imishinga
y’ubwubatsi, ubwikorezi, ubuhinzi, imboga n’imbuto, ubukerurugendo, ingendo zo mu
kirere, ubuzima ndetse n’inganda."
Insanganyamatsiko y’imiruka rya 2020 igira iti ”Guhuza ibitekerezo hagamijwe gutegura ahazaza” ni ingenzi cyane.
Riraha ibihugu uburyo bwihariye bwo kugaragaza ubudasa ndetse n’amahirwe no kubaka ubufatanye butajegajega, hagamijwe inyungu magirirane.
EXPO DUBAI 2020 na none ni urubuga rwiza aho ibihugu n’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bahura bakaganira ku nzira zihamye zo kureshya ishoramari.
Ati "Uyu munsi duteraniye hamwe kugira ngo tubagaragarize umuco nyarwanda ndetse n’ahantu nyaburanga, ni umwanya kandi wo guha agaciro abantu bitanze by’ikirenga bagaragaza gukunda igihugu, baharanira ineza y’abanyarwanda. Uyu munsi turiziha Intwari z’u Rwanda, ni ikimenyetso cyo guhonoka k’u Rwanda ndetse n’urugendo rw’iterambere twagezeho mu myaka 27 ishize, ryubakiye ku musingi ukomeye w’ubumwe bw’abanyarwanda, amahoro n’ubwiyunge."
Nyuma yo kugaragaza ko indangagaziro z’umuco nyarwanda zagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.
“Rubifashijwemo gahunda z’umwimerere zo kwishakamo ibisubizo n’indangagaciro zikomeye zo kwigira, kwiha agaciro, u Rwanda rwageze ku iterambere rifatika. Mu myaka 20 ishize u Rwanda rwabaye ighugu cya Afurika cyakataje mu kwihuta ku muvuduko w’ubukungu, kugeze ku mwaduko w’icyorezo cya Covid-19 u Rwanda rwageze ku mpuzandengo ya 8% mu kuzamuka ku bukungu. Ni urwa Kabiri mu gutangira no koroshya ishoramari muri Afurika. Byongeye u Rwanda rwashyizeho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ku banyarwanda bose, ndetse ruharanira kuba ku isonga mu bukerarugendo bushingiye ku nama mu karere ndetse no kuba icyerekezo cyo guhanga ibishya."
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru