Yanditswe Sep, 14 2021 21:01 PM | 106,028 Views
Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri ushinzwe ubuhinzi n’iterambere
ry’icyaro muri Santarafrika Mathieu Éric
Rokosse-Kamot aherekejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi
n’ubworozi mu Rwanda, Dr Ngabitsinze Jean Crysostome, basuye umushinga mugari
wo kuhira imyaka hakoreshejwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba uherereye i
Nasho mu karere ka Kirehe.
Uyu mushinga wo kuhira imyaka wa Nasho, ufite ikoranabuhanga rituma huhirwa imyaka iri kuri hegitari 1173.
Ufasha abahinzi 2099 bakora ubuhinzi busanzwe ku buso butoya ukagira n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zitanga megawatt 3.3, ari zo zikoresha imashini zifashishwa mu kuhira na megawatt 2.4 zibikwa muri za batiri.
Minisitiri Mathieu Éric Rokosse-Kamot yagaragaje ko uyu mushinga wo kuhira hakoreshejwe iri koranabuhanga, ari ikintu ibihugu by’u Rwanda na Centrafrika byagiramo ubufatanye mu rwego rwo kureshya abashoramari, no gushyigikira abahinzi basanzwe kugira ngo bongere umusaruro w’ubuhinzi.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru