Yanditswe Apr, 22 2024 18:38 PM | 51,713 Views
Abatuye mu Mirenge ya Gikundamvura na Butare mu Karere ka Rusizi bavuga ko iterambere ryabo rigikomwa mu nkokora no kuba umuhanda Bugarama-Bweyeye uhaca warangiritse ku buryo ubuhahirane bwabo bugorana ndetse bakagorwa no kuhageza ibicuruzwa.
Kuva ahitwa Kibangira mu Murenge wa Bugarama ugera mu Kagari ka Rasano mu wa Bweyeye ni urugendo rw'ibilometero bisaga 60 mu muhanda wangiritse cyane unyura mu Mirenge ya Gikundamvura na Butare.
Mu Isantere ya Gasumo muri Butare ni hamwe mu hashyikirizwa ibicuruzwa byinshi bikenerwa n'abawutuyemo. Abacuruzi muri aka gace bagaragaza ko bahura n'ibihombo kuko hari n'igihe ibicuruzwa bimara iminsi mu nzira.
Ubwo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yasuraga aba baturage, iki ni kimwe mu bibazo bamugejejeho.
Yijeje ko uyu muhanda watangiye gukorerwa inyigo ndetse ko mu gihe cya vuba, uzatangira gukorwa.
Uyu muhanda Bugarama-Bweyeye niwuzura, uzahuza iki gice cy'Akarere ka Rusizi, kiri ku mukandara w'ishyamba rya Pariki y'Igihugu ya Nyungwe n'umuhanda mushya wa Pindura-Bweyeye.
Pascal Nshimiyimana
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru