AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Miliyoni 27 Frw zifashishijwe mu kugaburira imiryango 5000 muri Ramadhan

Yanditswe Apr, 10 2024 13:24 PM | 125,646 Views



Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wagaragaje ko mu gihe cy’ukwezi kwa Ramadhan hatanzwe inkunga ku miryango 9000 ndetse hifashishijwe miliyoni 27,2 Frw mu kugura ibyo kurya byahawe imiryango 5000 itishoboye yo hirya no hino mu gihugu.

Ni imibare yatangajwe ku wa Gatatu, tariki ya 10 Mata 2024, ubwo Abayisilamu basozaga Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan. Ku rwego rw’igihugu, Isengesho ry’Umunsi Mukuru wa Eid al-Fitr, usoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadhan ryabereye kuri Kigali Pelé Stadium.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko bidakwiye ko umuntu umaze ukwezi mu gisibo yasubira mu byaha, agata umurongo wo gutinya Allah.

Yibukije impamvu y’Igisibo Gitagatifu ku Idini ya Islam n'icyo Imana isaba Abayisilamu. Ati “Bavandimwe nyuma yo gusiba, icyo dusabwa ni ugukomeza kubaha Allah, dukora ibyo yadutegetse byo kumwiyegereza tunirinda ibyaha yatubujije. Iyo ni yo myitwarire ikwiye kuranga Umuyisilamu umaze ukwezi kose mu ngando za Ramadhan, asibye.”

Yakomeje ati “Uwasubira mu byaha, ibyo biba ari ikimenyetso cy’uko igisibo cye kitakiriwe ndetse nta n’inyungu yakivanyemo ahubwo yaba ari muri ba bandi bazatahira inzara n’inyota gusa.”

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yabwiye Abayisilamu ko uwasibye muri uku kwezi Gutagatifu agira ibyishimo bibiri birimo igihe asoje igisibo ndetse no ku munsi w’imperuka igihe azaba ahuye na Nyagasani agiye kumuha ibihembo yageneye abasibye.

Abayisilamu basabwe gukomeza kwitabira ibikorwa byose byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, birinda ndetse bakomeza kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Sheikh Salim Hitimana yagaragaje ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ishoboke yateguwe ku buryo mu minsi 100 gusa Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe.

Yashimye Inkotanyi zitanze zikabasha guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasaba Imana gukomeza kurinda igihugu, gukomeza kugiha umutekano usesuye no kurinda abayobozi b’igihugu.

Abayisilamu kandi basabwe kuzagira uruhare rugaragara mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ubusanzwe umunsi wa Eid al-Fitr uba ni umunsi w’ibyishimo ku Bayisilamu aho basangira n’inshuti n’abavandimwe abandi bagakora ibirori by’ubusabane, ariko kuri ubu basabwe kubahiriza amabwiriza agendanye n’ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jean Paul Maniraho



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2