AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi mu ntangiriro za Mata

Yanditswe Apr, 02 2024 11:37 AM | 101,009 Views



Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi 10 ya mbere y'ukwezi kwa Mata, hazagwa imvura nyinshi ugereranyije n'iyaguye mu mpera za Werurwe 2024.

Itangazo rya Meteo Rwanda ryo ku wa 31 Werurwe 2024, rigaragaza ko hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 40 na 150 mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mata (kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 10 Mata), hateganyijwe ko imvura iziyongera ugereranyije n’ibice tuvuyemo by’ukwezi kwa Werurwe 2024.

Itangazo rikomeza riti “Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu (ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 100).

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y'itatu n'iminsi irindwi ndetse izagwa mu minsi itandukanye bitewe n'ahantu. Imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja y'u Buhinde hamwe n'imiterere ya buri hantu.

Imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150 ni yo nyinshi iteganyijwe mu Burasirazuba bw'Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi, mu Burengerazuba bw'Uturere twa Nyabihu, Ngororero na Nyamagabe.

Mu mujyi wa Kigali no mu bice bisigaye by'Intara y'Amajyepfo, Amajyaruguru n'Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 100.

Mu gice cya mbere cy'ukwezi kwa Mata 2024 hateganyijwe ko ubushyuhe buzagabanuka ugereranyije n'ubushyuhe bw'ukwezi gushize kwa Werurwe.

Ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere celcius 18 na 28, mu Rwanda buri ku kigero cy'ubushyuhe busanzwe bw'iki gice.

Mu bice bike by'Umujyi wa Kigali, mu Majyepfo y'Akarere ka Bugesera, mu Majyaruguru ya Gisagara, mu Burengerazuba bw'Akarere ka Ngoma, mu Kibaya cya Bugarama no mu Burasirazuba bwa Nyagatare hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere celcius 26 na 28.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2