AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Mba naragiye kera- Perezida Kagame ku mpamvu atarava ku buyobozi

Yanditswe Apr, 01 2024 18:46 PM | 128,079 Views



Perezida Kagame yakomoje ku mpamvu zituma akomeza kuyobora u Rwanda, agaragaza ko zishingiye ku kuba hari ibigikeneye kubakwa mu kurushaho guteza Igihugu imbere.

Yabivuze kiganiro yagiranye na Radio10 na Royal FM kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2024, ubwo yari abajijwe niba kuba Umukuru w’Igihugu ari umunyenga cyangwa umuzigo.

Perezida Kagame yavuze ko hari ibihugu bisa n’ibyahinduye inyito y’igihe umukuru w’igihugu amaraho.

Ati “Ababivuga bafite uburyo butandukanye. Ntibanavugisha ukuri. Hari abari mu bihugu by’u Burayi n’ahandi, bamaraho igihe kinini kubera ko ari Minisitiri w’Intebe w’igihugu runaka. Barabihinduye bakuvana kwitwa Minisitiri w’Intebe cyangwa Chancelier, ukaba wakomeza. Hari abo nzi bamazeho imyaka 20 cyangwa bamaze imyaka 20.’’

Yatanze urugero aho usanga hari ibihugu biba bifite ububasha bwo kwica no gukiza.

Perezida Kagame yavuze ko iyo aza kuba amahitamo ye aba yaragiye kera cyane.

Ati “Bitari ikibazo mbona gihari, bikaba ari ikibazo cyo guhitamo n’ubushobozi bwatuma ibintu bigenda neza, mba naragiye kera.’’

Yavuze ko kuri we yumvise atagikenewe n’abaturage yahitamo kwigendera. Ati “Bibaye kuba ukomeje [kuyobora] bifite ikibazo ku mibereho y’abantu, naba numva mfite icyaha ku mutima kuba nakomeza. Mbisomyemo abantu, bavuga ko uyu nawe atugeze ahantu, iyaba yatubisaga, dore hari n’abandi babishoboye. Nagenda batarabivuga.’’

Perezida Kagame yavuze ko nava ku buyobozi, azishimira kuba mu gihugu gitekanye, gifite imiyoborere itanga ituze aho buri wese yisanga.

Ati “Njya mbona, turagerageza kubaka, uburezi, ibijyanye n’ubuzima, ibikorwaremezo ariko hari icyo njya mbona mu ngengo y’imari, mu buzima, nkabona n’abasabwa kujya hanze kwivuza mu Buhinde, u Bubiligi, Turikiya, nkareba nkabaza n’abo dufatanyije kuyobora nti uyu muntu ko ajya kwivuza, twagira dute ngo abo bantu babone izo serivisi hano. Kuki tutakwihutisha izo serivisi? Birandya cyane buri gihe. Amabuye abayobozi baterwa n’ibyo bikorera kubera Igihugu, utabiterwa rero uzamenye ko burya afite ikibazo. Uzamenya ko n’icyo gihugu gifite ikibazo.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta muyobozi usa n’undi ariko uzamusimbura ashobora no kubikora neza kurusha uko yabigenje.

Ati “Ntawe uzabona usa n’undi. Undi uzabona utameze nkanjye, ashobora no gukora ibi ngibi kurushaho. Mu kudasa hari ushobora gukora ibintu mu bundi buryo, tukavuga tuti ibi ni byo twari tubuze.’’

Perezida Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda mu 2000 asimbuye Pasteur Bizimungu wari weguye. Ari mu bakandida bazaba bahatanye mu matora ya perezida ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024. Ni we wemejwe nk’umukandida muri Kongere y’Umuryango FPR Inkotanyi yateranye ku wa 9 Werurwe 2024.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2