Yanditswe Apr, 20 2024 19:32 PM | 127,214 Views
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’umuryango
w’Umwamikazi Gicanda Rosalie, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abatuye mu
Karere ka Nyanza mu gikorwa cyo kwibuka uyu mwamikazi wishwe ku wa 20 Mata muri
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Gicanda ni Umwamikazi wa nyuma u Rwanda rwagize, akaba yari umugore w’Umwami Mutara III Rudahigwa.
Igikorwa cyo kumwibuka ku nshuro ya 30 kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mata 2024, cyabimburiwe na misa yo kumusabira yasomwe na Antoni Cardinal Kambanda na Myr Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare.
Nyuma ya misa, umuryango we, inshuti n’abayobozi bagiye aho ashyinguye i Mwima mu Karere ka Nyanza, bashyira indabo ku mva ye bahavugira n’isengesho.
Madamu Jeannette Kagame yunamiye, anashyira indabo ku mva iruhukiyemo Umwamikazi Rosalie Gicanda mbere y’uko yifatanya n’abitabiriye igikorwa cyo kumwibuka, kumva ubuhamya bw’ubuzima bwe bwatangiwe aho yari atuye mu Rukari, ubu hari Ikigo cy’Ingoro Ndangamurage mu Murenge wa Busasamana.
Ababanye n’Umwamikazi Rosalie Gicanda bavuze ku rwibutso bamufiteho, bamugaragaza nk’umunyamutima mwiza, ukunda abantu kandi akita kuri bose atarobanura ndetse akanakunda gusenga.
Gicanda yavukiye i Rwamagana mu 1928, muri Mutarama 1942 ashyingirwa n’Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre batura i Nyanza mu Rukari.
Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, yatanze ku wa 25 Nyakanga 1959, aguye mu Burundi.
Mu 1961 ubwo hatangiraga kuzamuka ubushake bwo kwimakaza ubutegetsi bwa Repubulika, Gregoire Kayibanda wari Perezida w’u Rwanda, yirukanye mu Rukari Umwamikazi Rosalie Gicanda, ashaka kurandura burundu Ingoma ya Cyami n’ibimenyetso byayo.
I Butare aho yoherejwe, Gicanda yabayeho mu buzima bworoheje aho yabanaga n’umubyeyi we ndetse n’abandi bagore bamufashaga mu mirimo itandukanye.
Tariki ya 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe, nyuma y’itegeko rya Captain Ildephonse Nizeyimana wari mu Kigo cya ‘École des Sous-Officiers [ESO] muri Jenoside.
Nizeyimana yafatanyije n’abandi basirikare barimo Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abo mu Kigo cya Gisirikare cya Ngoma cyayoborwaga na Lt Ildefonse Hategekimana na Jandarumuri yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.
Mu rugo rwe bahageze ahagana saa Tanu z’amanywa, bahasanze abandi bahigwaga harimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya.
Harimo kandi Uzamukunda Grace warashwe ariko ntiyapfa ndetse aza kurokoka. Yitabye Imana nyuma ya jenoside azize urupfu rusanzwe. Ni we watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.
Ubwo abasirikare babasangaga mu rugo, batwaye Gicanda n’abagore bari kumwe babajyana inyuma y’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda barabarasa barapfa ndetse banasahura ibintu bitandukanye.
Gicanda yishwe afite imyaka 66, abanza gushyingurwa mu rugo rwe mbere yo kujyanwa ku Musozi wa Mwima, aho imva ye yegeranye n’iy’Umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru