Yanditswe Jul, 15 2022 19:40 PM | 94,391 Views
Minisiteri
y'Ubucuruzi n'Inganda yavuze ko mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka, u
Rwanda ruzaba mu bihugu bya mbere bizatangira ubucuruzi hagendewe ku masezerano
agenga isoko rusange rya Afurika.
Ni mu gihe abakora mu byo gutwara ibicuruzwa bemeza ko biteguye ku byaza umusaruro amahirwe azanwa n'iri soko.
Itangira ry’ubucuruzi hagendewe ku masezerano
ashyiraho isoko rusange rya Afurika, ryagombaga gutangirana n'umwaka wa 2021
ariko ntibyabaye bikaba bishoboka ko ryatangira neza mu ntangiriro y’ukwezi kwa Gutaha kwa Munani, nyuma y’Inama izahuza inzego zibifite mu nshingano mu mpera
z'uku kwezi.
Mu biganiro biganisha kuri uku gutangira ku bucuruzi, abakora ubucuruzi n'abakora mu byo gutwara ibicuruzwa bambukiranya imipaka basanga hari ibikwiye kwibandwaho, gusa banagaragaza ko biteguye kubyaza umusaruro iri soko.
Iri soko ryatinze gutangira kubera imbogamizi zitandukanye zirimo nko kurangiza ibyangombwa byari bikenewe ngo isoko ritangire, gutunganya urutonde rw’ibicuruzwa bizakurirwaho umusoro, imishyikirano ku mategeko azagenga inkomoko y’ibicuruzwa n’ibindi.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda igaragaza ko ibiganiro byakozwe ku rwego rw' igihugu nurw'akarere bigamije gushaka ibisubizo by'ibibazo byadindije itangira ry' ubucuruzi kuri iri soko byatanze umusaruro, ku buryo bidahindutse igihe gucuruzanya bizaba bitangiye mu kwezi gutaha u Rwanda ruzaba ruri ku isonga.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Beatha Habyarimana yagize ati "Twabanje kuganira ku guhitamo ibicuruzwa bisonerwa, tuganira kuri serivisi, ubu turimo kuganira ku ishoramari, ibiganiro bishobora kugeza muri Nzeri ariko twemeje ko tutarindiriye ko inzego zose zarangira, ubucuruzi butangira mu kwezi gutaha kwa Munani ku bicuruzwa byumvikanyweho."
Kugeza ubu mu bihugu 55 bya Africa, 54 byamaze gusinya amasezrano ashyiraho iri soko rusange rya africa, naho 43 bingana n' ijanish rya 79.6 nibyo byamaze kwemeza burundu aya masezerano.
Byitezwe ko ishyirwa mu bikorwa ry' amasezerano ashyiraho iri soko rusange rya Africa, rizafasha gukura abaturage bagera kuri miliyoni 30 mu bukene bukabije na miliyoni zigera kuri 68 mu bukene busanzwe.
Fiston Felix Habineza
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru