AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Kwibuka30: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw'icyizere

Yanditswe Apr, 07 2024 09:21 AM | 330,346 Views



Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aharuhukiye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 250.

Uru rumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100, rwacanywe kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024.

Mu bandi bayobozi bitabiriye iki gikorwa barimo uwahoze ari Perezida w’u Bufaransa, Nikolas Sarkoz; Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo; Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria; Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel; Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed; Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, uwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uwa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, Perezida w'Ibirwa bya Maurice, Prithvirajsing Roopun, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, Perezida Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritanie n’abandi.

Insanganyamatsiko yo #Kwibuka30 muri uyu mwaka igira iti “Twibuke twiyubaka.’’

Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo cyatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi mu gihe igikorwa cyo kwibuka cyakomereje muri BK Arena ari na ho habera Umugoroba wo Kwibuka.

Iki gikorwa cyanabereye mu midugudu yo hirya no hino mu Gihugu aho abaturage bari mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Byaranzwe no gusobanurirwa uko umugambi wa Jenoside wacuzwe, uko washyizwe mu bikorwa n’uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka.

Ibiganiro biri gutangwa byanibanze ku rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2