AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Kwibuka30: Intwaza n’abapfakazi ba Jenoside barishimira uko bahagaze mu rugendo rwo kwiyubaka

Yanditswe Apr, 08 2024 20:34 PM | 103,057 Views



Intwaza ndetse n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi barishimira uko bahagaze mu rugendo rwo kwiyubaka bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza igihugu gifite.

Aba bavuga ko kuri ubu bafite igihugu cyiza kibungabunga ubuzima bwabo ibintu byatumye bagarura icyizere cy’ubuzima bari baratakaje.

Deborah Madama ni umubyeyi w'imyaka 68 y'amavuko wavukiye muri Komini ya Rukondo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyanza Intara y'Amajyepfo.

Avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi abo mu muryango we barimo umugabo we n'abana 6 bose bishwe asigara wenyine.

Tariki ya 3 z'Ukwezi kwa 7 muri 2014 nibwo Deborah yahawe inzu mu Mudugudu wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, bigizwemo uruhare n'Umuryango Unity Club Intwararumuri ,Avega Agahozo ndetse n'abandi bafatanyabikorwa, umunsi avuga ko wabaye uw'ibyishimo bikomeye.

Nyuma yo kubona aho kuba, uyu mubyeyi avuga ko byatumye ashyira imbaraga mu budozi bw’imyenda itandukanye mu budodo, ibintu afatanya n’ubucuruzi buciriritse bw’ibinyobwa n’ibindi bikoresho.

Deborah avuga ko ku munsi ashobora kuboha imipira 5, imyinshi muri yo ikaba ari iyambarwa n'abanyeshuri bo mu mashuri abanza ndetse n'ayisumbuye ndetse n'abandi bantu basanzwe.

Bamwe mu bakorana na Deborah bashima icyizere cy'ubuzima afite n'umwete ashyira mu byo akara.

Kuri ubu Deborah kimwe n’izindi ntwaza ndetse n’abapfakazi ba Jenoside bishimira uko bahagaze mu rugendo rwo kwiyubaka bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwiza igihugu gifite.

Aba babyeyi bavuga ko kuba mu miryango irimo AVEGA ndetse na Humura nturi wenyine byatumye biyubaka, kwisanzura, no gukagira ku mateka banyuzemo bityo bagakomezanya imitima yabo iraruhuka, bumva ko bagomba gukomeza kubaho.

Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2