Yanditswe Apr, 09 2024 17:51 PM | 87,614 Views
Abaturage bo mu Turere twa Rubavu na Rutsiro bifatanyije
n'inshuti zabo mu kwibuka Abatutsi barenga 500 biciwe muri Cathédrale ya Nyundo
ku wa 9 Mata 1994 n’abandi biciwe mu nkengero zayo; ni igikorwa cyahuriranye no
gushyingurwa mu cyubahiro imibiri irindwi.
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye kuri Cathédrale ya Nyundo ku wa Kabiri, tariki ya 9 Mata 2024.
Mu buhamya bwa Mukeshimana Donata warokokeye ku Nyundo yagaragaje iya 7 na 8 Mata nk'itariki mbi ku Batutsi bahungiye kuri Cathédrale ya Nyundo, mu bigo by’amashuri bya Petit Seminaire na Lycée de Nyundo.
Tariki ya 9 Mata 1994 yo yabaye mbi kurushaho kuko ari bwo igitero cy'Interahamwe n’abajandarume cyishe Abatutsi ku mabwiriza ya Col Anatole Nsengiyumva.
Abatarapfuye hagati y’itariki ya 7 n’iya 9 Mata ni abashoboye kwikingirana mu Kiliziya, ariko abicanyi ntibatinye ko ari mu nzu y’Imana kuko tariki ya 2 Gicurasi babirayemo barabica nk’uko bigaragazwa n’ikimenyetso cyashyizwe kuri iyi Kiliziya kigaragaza ko Abatutsi barenga 500 bishwe urw’agashinyaguro.
Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, ahereye kuri aya mateka, mu kiganiro yatanze, yagaragaje uburyo amategeko 10 y’Abahutu yongereye urwango ku Batutsi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yasabye Abanyarwanda by'umwihariko urubyiruko kwirinda imvugo zihembera urwango n'amacakubiri kuri ubu zimakajwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iki gikorwa, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri irindwi y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’uwa Padiri Sekabaraga Joseph n'iy’abishywa be batanu bari bamuhungiyeho i Biruyi mu Karere ka Rutsiro.
Fredy Ruterana
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru