AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Kwibuka30: Hari abarokotse Jenoside bakibangamiwe n’uko ababahemukiye batabasaba imbabazi

Yanditswe Apr, 10 2024 16:40 PM | 201,070 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Turere twa Gicumbi na Rwamagana, bavuze ko mu rugendo rwo gukomeza kwiyubaka no kubaka imitima, biteguye gukomeza guha imbabazi ababahemukiye gusa bakaba batewe impungenge n’uko abazisaba ari bake.

Hari mu gikorwa cyo kunamira inzirakarengane z’Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Rutare i Gicumbi bakaba ari abakomokaga muri imwe mu mirenge y’utwo Turere twombi.

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rutare ruri mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi haruhukiyemo imibiri y'Abatutsi biciwe muri uyu Murenge n'indi bihana imbibi ariko hakabamo n'iy'abaturukaga i Rwamagana mu Burasirazuba bageragezaga guhungira muri Gicumbi.

Kuri iyi tariki ya 10 Mata, abarokotse Jenoside bo  mu mirenge ya Musha na Fumbwe muri Rwamagana bifatanyije n'abo mu Murenge wa Rutare n'indi mirenge bituranye yo muri Gicumbi kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'Abatutsi bakomokaga muri iyo mirenge. 

Muri iki gikorwa, Umuryango IBUKA muri Gicumbi na Rwamagana wagaragaje ko abarokotse Jenoside bafite imbabazi ku babahemukiye ahubwo bakibategereje ngo bazibahe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko amateka agaragaza ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igerweho yateguwe n'ubuyobozi bubi, asaba abayobozi bitabiriye ko bakomeza kubaka amateka meza ahuza Abanyarwanda.

Hagati aho  ariko abarokotse Jenoside bagaragaza ko imyaka 30 itabapfiriye ubusa, bakomeje kwiyubaka.

Ubuyobozi bw'Uturere twa Gicumbi na Rwamagana buvuga ko utu Turere twombi tuzakomeza gufatanya mu bikorwa byose, byaba ibyo kwibuka no gukomeza gusigasira amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi ari na ko bukomeza gukemura ibitarajya ku murongo neza mu kurushaho kunoza imibereho y’abarokotse Jenoside nk’uko meya wa Gicumbi Uwera Parfaite yabitangaje.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rutare ruruhukiyemo imibiri 275 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakomokaga mu mirenge imwe ya Gicumbi na Rwamagana.

Theogene Twibanire



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2