AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

#Kwibuka30: Arsenal FC na Bayern Munich byafashe u Rwanda mu mugongo

Yanditswe Apr, 07 2024 16:24 PM | 181,218 Views



Abakinnyi ba Arsenal FC na Bayern Munich bifatanyije n’u Rwanda mu #Kwibuka30 ndetse baha Abanyarwanda ubutumwa bwo kubakomeza muri ibi bihe.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Mata 2024, ni bwo u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo #Kwibuka.

Mu kwifatanya n’u Rwanda, abanyamahanga n’inshuti zarwo zitandukanye zaruhaye ubutumwa bwo kwifatanya na rwo.

Mu bafashe u Rwanda mu mugongo harimo n’amakipe ya Arsenal FC na Bayern Munich FC, asanzwe akorana na rwo mu kubwamamariza ubukerarugendo.

Abakinnyi b'Ikipe ya Arsenal mu bagabo n'abagore ndetse n'abanyabigwi bayo batanze ubutumwa bwo kwifatanya n'Abanyarwanda mu gutangiza ibikorwa byo #Kwibuka30.

Mu batanze ubutumwa harimo abakinnyi b’ikipe y’abagabo n’iy’abagore ndetse n’abanyabigwi bayo basuye u Rwanda bakareba uko rwiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni mu mezi atatu.

Mu butumwa bwabo, banasabye urubyiruko kunga ubumwe no gukomeza gukurikira intego zabo kugira ngo bazakabye inzozi bihaye mu buzima.


Ku rundi ruhande, abakinnyi ba Bayern Munich na bo bifatanyije n'Abanyarwanda mu #Kwibuka30 ndetse banashima umurava n'ubumuntu bwabo byatumye batanga umusanzu ugana ku iterambere Igihugu cyagezeho mu myaka 30 ishize.

Mu butumwa bwabo, bavuze ko bashima umurava, ubumuntu n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda mu kubaka u Rwanda rushya, rutavangura.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ni bo batangije Icyumweru cy’Icyunamo ndetse banacana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100. Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi. 





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2