AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

#Kwibuka30: Abasirikare n'abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bibutse abazize Jenoside

Yanditswe Apr, 08 2024 09:13 AM | 112,828 Views



Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro bifatanyije n’abandi Banyarwanda, inshuti z’u Rwanda n’abandi bakozi ba Loni kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 7 Mata 2024, cyakorewe mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika ya Centrafrique, Sudani y’Epfo no mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, aho inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Abacyitabiriye bakoze urugendo rwo kwibuka, bacana urumuri rw’icyizere cy’ahazaza h’u Rwanda nyuma y’ibihe by’amateka ashaririye yatumye Abatutsi barenga miliyoni bicwa bazira uko bavutse mu gihe cy'iminsi 100.

Sudani y’Epfo yashimangiye ko izakomeza kwifatanya n'u Rwanda

Umuhango wo kwibuka wabereye mu Murwa Mukuru wa Juba aho witabiriwe na Visi Perezida wa Sudani y'Epfo ushinzwe Uburinganire n’Ihuriro ry’Urubyiruko, Rebecca Nyandeng de Mabior; Ambasaderi w’u Rwanda muri Sudani y'Epfo ufite Icyicaro muri Uganda, Col (Rtd) Joseph Rutabana;  Umuyobozi wungirije Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Guang Cong, abayobozi b'amadini, abahagarariye ibihugu byabo n'abandi.

Visi Perezida Nyandeng yagaragaje ko kuba harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugutsindwa kw’ikiremwamuntu muri rusange, kuko yabaye Isi yose irebera ntigire icyo ikora mu kuyihagarika.

Yashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera mu budaheranwa, ubwiyunge by’umwihariko no guha ubushobozi urubyiruko n’abagore mu kubaka igihugu no kuba ku isonga mu kubaka amahoro n’ubwiyunge.

Yashimangiye ko Sudani y’Epfo ishyigikiye u Rwanda mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ahamagarira abandi bayobozi ba Afurika guhagarara ku ijambo ryabo barwanya imvugo z’urwango, kutihanganirana n’amakimbirane akomeje kwiyongera.

Uhagarariye Loni mu butumwa bw’Amahoro mu gace ka Malakal, Alfred Orono, yavuze ko mu gihe u Rwanda rwibuka ruba rwunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi rutanga urugero rwiza rw’amahoro arambye.

Yongeyeho ko u Rwanda ari urugero rwiza ku Banyasudani y'Epfo, aho ibihe bibi by’amakimbirane bishobora guhinduka bigasimburwa n'amahoro arambye.

Muri Centrafrique bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrique (MINUSCA) bahuriye mu muhango wo kwibuka wabereye mu Kigo cya RWAFPU1-9 mu Murwa Mukuru wa Bangui.

Igikorwa cyo kwibuka cyayobowe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Kayumba Olivier. Cyitabiriwe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Amb. Valentine Rugwabiza; Umuyobozi w’Ishami rya Polisi mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique (MINUSCA), CP Christophe Bizimungu, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, abayobozi muri Guverinoma n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu mu butumwa bw’amahoro.

Ambasaderi Kayumba yasabye urubyiruko kwirinda ibikorwa byose bishobora gukurura urwango n'amacakubiri, ahubwo bakarushaho kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho.

Yagize ati “Urubyiruko rufite inshingano zikomeye zo gukomeza kubaka u Rwanda dushaka, kuko rufite imbaraga zo kubikora. Ibyagezweho murabibona, mugomba kubirinda, kubisigasira no kurushaho kubibyaza umusaruro.”

Mu butumwa bwe bwo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yagize ati “Mu 1994, miliyoni y’abana, abagore n’abagabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.’’

Yavuze ko badateze kuzibagirwa abavukijwe ubuzima ndetse n’ubutwari no kwihangana kw'abacitse ku icumu, umuhate wabo n'ubushake bwo kubabarira byabaye ikimenyetso cy’urumuri n'ibyiringiro.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2