AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Kenya: Umuryango Mpuzamahanga wasabwe kurwanya imvugo z'urwango zikomeje kugaragara

Yanditswe Apr, 09 2024 18:07 PM | 122,334 Views



Abahagarariye ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Kenya, bahamagariye Umuryango Mpuzamahanga kurwanya imvugo z’urwango n’ubuhezanguni bushingiye ku ivangura biganisha kuri Jenoside. 

Ibi babivugiye i Nairobi mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, cyateguwe n'Umuryango w’Abibumbye, ku wa Kabiri, tariki ya 10 Mata 2024.

Umuyobozi Mukuru w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye muri Kenya, Zainaib Hawa Bangura, yatangije iki gikorwa asoma ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yageneye Isi n’Abanyarwanda ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ni ubutumwa bugaruka ku kunamira inzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro, bugashima ubutwari bw’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi n’imbaraga zidasanzwe z’abayirokotse. 

Buhamagarira kandi Isi guhaguruka ikamagana imvugo z’urwango n’imigenzereze yose ibiba amacakubiri mu bantu.

Amabasaderi w'u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga, yagaragaje ko hari abakoze ibyaha bya jenoside n’abakora ibifitanye isano nayo, batabihanirwa nk’uko biteganywa n’amategeko.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Dr Korir Sing’Oei, yavuze ko iterambere ryagezweho n’u Rwanda ari ikimenyetso cy’imbaraga zidasanzwe z’Abanyarwanda, mu kurenga intimba ya Jenoside yakorewe Abatutsi baharanira kudaheranwa n’amateka mabi.

Yanavuze ko uyu ari umwanya wo gutekereza ku ruhare rw’Inkiko Gacaca mu gutanga ubutabera bwunga ndetse bwavuyemo imbaraga zo kubabarira no kubaka bundi bushya igihugu kitarangwamo ivangura. 

Yijeje ko igihugu cye kizakomeza guhagararana n’u Rwanda mu rugendo rwo kwiyubaka mu iterambere. 

Muri iki gikorwa kandi Abanyarwanda, Abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda bakaba bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2