Yanditswe Apr, 06 2024 20:30 PM | 341,313 Views
Imiryango 87 yo mu Karere ka Karongi yasenyewe n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba
muri Gicurasi umwaka ushize, yashyikirijwe inzu yubakiwe na Leta, kuri uyu wa
Gatandatu, tariki ya 6 Mata 2024.
Nyuma yo gushyikirizwa izi nzu, abaturage basazwe n’ibyishimo, bashimira Leta yabakuye mu manegeka ikabatuza ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu gitondo cya tariki ya 3 Gicurasi 2023, agahinda kari kose mu muryango wa Gashonga Jean Marie Vianney n’umufasha we, nyuma yo gupfusha abana batatu icyarimwe bagwiriwe n’inzu baryamye. Inzu y’uyu muryango yagwiriwe n’igukuku irasenyuka burundu.
Kuri ubu amateka yahindutse kuri uyu muryango nyuma y’uko uyu munsi yashyikirijwe inzu nshya wubakiwe na Leta mu Kagari ka Nyarusazi mu Murenge wa Bwishyura ho mu Karere ka Karongi.
Ni ibyishimo uyu muryango usangiye n’indi 86 na yo yashyikirijwe inzu nshya. Irimo n’uwa Bucyana Alphonse wasigariye aho nyuma yo kutarokora ikintu na kimwe mu nzu yawo yasenywe n’ibiza.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, yatangaje ko hagiye gutangira icyiciro cya gatatu kizubakwamo inzu zirenga 150.
Kugeza ubu imiryango irenga 180 y’i Karongi ni yo imaze kubakirwa no gusanirwa kuva ibiza byakwibasira aka karere.
Aphrodis Muhire
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru