AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Iyo abantu bateye Imana umugongo, umubano wabo uragorana- Karidinali Kambanda

Yanditswe Mar, 30 2024 20:13 PM | 105,658 Views



Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Karidinali Kambanda, yagaragaje ko umuzi w’ibibazo umuntu ahura na byo biterwa no kwikunda no kwireba ubwe, ashimangira ko ugendera muri uwo murongo, akanatera umugongo Imana agorwa no kubana n’abandi neza.

Yabitangaje ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024, ubwo yari ayoboye Igitambo cya Misa y'igitaramo cya Pasika kuri Katederali St Michel.

Ku Bakirisitu, Pasika ni umunsi mukuru ukomeye cyane kuko baba bizihiza izuka rya Yesu/Yezu Kirisitu wabapfiriye ku musaraba, bigatuma bizera imbabazi z’ibyaha byabo.

Misa y'igitaramo cya Pasika yacaniwemo Itara rya Pasika. Yitabiriwe n’abasaserdoti, abihayimana n'abiyeguriye Imana mu byiciro binyuranye bakereye guhimbaza Izuka rya Yezu Kristu.

Buri mwaka Abakirisitu bizihiza Umunsi Mukuru wa Pasika bakunze gushushanya nk’umunsi ubibutsa urupfu rwa Yezu (Yesu) Kirisitu wabitangiye akabapfira ku musaraba.

Karidinali Kambanda yavuze ko Pasika ari umunsi wibutsa ko Yezu yatsinze urupfu.

Ati “Dushime Umwami Imana waduhaye gutsinda ku bwa Yesu Kirisitu wazutse. Kuzuka kwe kwatanze urumuri rutuma tubona Yezu Kirisitu uwo ari we.’’

Yagaragaje ko umuzi w’ibibazo umuntu ahura na byo bishingiye ku kwikunda no kwireba bituma ashyira imbere inyungu ze.

Ati “Aha ni ho ikibazo kiri. Niba umuntu yireba, yikunda, aharanira inyungu ze, ntabwo bashobora guhuza, ntibashobora kumvikana. Iyo abantu bateye Imana umugongo n’umubano hagati yabo uragorana ndetse n’ibiremwa n’Isi tubifata nabi, na yo ikaduhinduka. Imana ni yo izi neza icyagirira umuntu akamaro, ikamenya no kubihuza n’inyungu rusange za bose ndetse n’ibindi biremwa bidukikije.’’

Karidinali Kambanda yagaragaje ko Imana ari yo mizero yacu ndetse ari yo Kirisitu wazutse yaje kuhishurira abatuye Isi. Ati “Dushimire Imana kandi twizihize Pasika amizero yacu.”

Karidinali Kambanda yavuze ko muri iki gihe abantu babayeho mu guhangayika no kwiheba imbere y’ibibazo by’ubuzima, ibizazane, ibiza, indwara z’ibyorezo nka COVID-19 yahungabanyije abantu, ubwumvikane buke n’amakimbirane mu ngo, intambara y’amoko n’ibihugu ariko hari igisubizo kuri byose.

Ati “Uko guhangayika no kwibaza aho Isi yacu igana, abato bakibaza ko bahungira ahandi nyamara hose harava, ntaho wahungira. Kirisitu wemeye kutwitangira ni we mizero yacu.’’

Ibitaramo bya Pasika byabereye mu madini n’amatorero atandukanye mu gihugu ahagiye hatangirwa ubutumwa buganisha kuri Pasika.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2