Yanditswe Jan, 01 2019 19:54 PM | 11,701 Views
Abaguzi baragaragaza ko kubera abahaha benshi ku munsi w'ubunani ibiciro
by'inyama byazamutse arenga 1000 ku kilo. Ikibazo cy'ibura ry'imodoka kandi
gikomeje gufata indi ntera aho abagenzi basaba ko imodoka zirirwa ziparitse
hirya no hino muri kigali zajya zifashishwa igihe abagenzi babaye benshi.
Mu mujyi wa Kigali ahakorerwa ibikorwa by'ubucuruzi byo ku rwego rwo
hejuru ku munsi w'ubunani biboneka ko hari impinduka zikomeye kuko ni hake
cyane amaduka cyangwa ibindi bikorwa by'bucuruzi bikora. N'ubwo ari umunsi ukomeye
benshi baha agaciro, umwe mu bacuruzi babarirwa ku nto wakomeje imirimo ye
avuga ko nta watangira umwaka adakora.
Nubwo mu mujyi utahabonaga urujya n'uruza rwaba urw'imodoka cyangwa abatu
nk'ibisanzwe, Nyabugogo siko bimeze kuko abantu bakomeje ibikorwa byabo. Ahacururizwa inyama, zabonaga umugabo zigasiba
undi bigaragara ko abaguzi bazigamye amafaranga bazahahisha kuri uyu munsi
mukuru, bamwe bati wagirango nibwo abantu bibutse kurya.
Muri gare ya Nyabugogo abagenzi baribaza uko baza kuva muri iyi gare bajya gusangira ubunani n'imiryango yabo by'umwihariko aberekeza mu ntara zitandukanye. Gusa abagenzi bifuza ko mu gihe imodoka zabaye nke ababishinzwe baha uburenganzira imodoka zipfa ubusa kuba zasayidira abantu bagataha hakibona.
Mu minsi mikuru isoza umwaka, usanga akenshi ibiciro bizamuka ariko kandi abaturage bagirwa inama yo kwizigamira kuko akenshi iyi minsi ikurikirwa n'itangira ry'amashuri ndetse yanabanjirijwe n'imisoro itanndukanye abaturage bakwa mu mpera z'umwaka.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru