AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bubiligi byiyemeje kunoza imikoranire

Yanditswe Apr, 08 2024 20:48 PM | 116,367 Views



Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda yakiriye mugenzi we w’u Bubiligi, Ludivine Dedonder, baganira ku kurushaho kwagura ubufatanye busanzwe buhuriweho n’impande zombi mu bya gisirikare.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Mata 2024, ni bwo Minisitiri w'Ingabo z'u Bubiligi, Ludivine Dedonder n'itsinda ayoboye ririmo Umugaba Mukuru w'Ingabo wungirije muri iki gihugu, Lt Gen Aviateur Frederik Vansina basuye Icyicaro Gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda, bakirwa na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Ibiganiro by’impande zombi byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo no kwagura umubano usanzwe hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icy’u Bubiligi.

Mbere y’inama yabahuje, aba bayobozi babanje kunamira abasirikare b’Ababiligi bishwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igitangira. Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwabo ruri ahahoze hitwa Camp Kigali.

Kuri uyu munsi ni bwo Guverinoma y’u Bubiligi n’iy’u Rwanda byibutse abasirikare b’Ababiligi 10 barindaga Uwilingiyimana Agatha wari Minisitiri w’Intebe, bishwe na Ex-FAR tariki ya 7 Mata 1994. Bishwe bagiye guherekeza Uwilingiyimana kuri Radiyo y’Igihugu, ubwo yari agiye gusaba Abanyarwanda gutuza no guhagarika ubwicanyi nyuma y’urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvénal.

Iki gikorwa cyabaye nyuma y’ikindi cyo kwibuka abakozi ba Ambasade y’u Bubiligi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2