AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Ibigo nderabuzima bigiye kwemererwa gupima COVID19

Yanditswe Dec, 27 2020 17:09 PM | 211,802 Views



Ubuyobozi bw'Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC buvuga ko gahunda yo kwemerera amavuriro yigenga gupima COVID-19 hagatangwa igisubizo mu buryo bwihuse irimo kugaragaza umubare munini w'abanduye iki cyorezo nubwo ku rundi ruhande bifitiye akamaro uyifite kuko abimenya hakiri kare agakurikiranwa.

RBC ivuga ko gufata ibi bipimo by’iki cyorezo bigiye no kugezwa no mu bigo nderabuzima byose mu gihugu.

Tariki 17 Ukuboza uyu mwaka ni bwo ibitaro byigenga byemerewe gusuzuma COVID-19 bikanahita bitanga ibisubizo mu buryo bwihuse. Abakenera iyi serivisi bavuga ko ibafitiye akamaro gakomeye.

Ukuriye abaforomo mu ivuriro La Croix du Sud biherereye mu Karere ka Gasabo, Dr. Claudine Muratwa avuga ko barimo kwakira umubare munini w'ababagana ari na ko babafasha bitewe n'ibisubizo babonye.

Ngo hari abasabwa kuhaguma bitewe n’uko bameze, hari abasabwa kwiha akato mu ngo zabo ndetse hari n'aboherezwa i Kanyinya (ahavurirwa abanduye COVID19) bitewe n’intege nke babasanganye.

Yagize ati “Hari umunsi dupima abantu 100 barenga kuko hari n'igihe ubushobozi buhagarara dufite n'abantu benshi bo gupima tukabura icyo gukoresha bikaba ngombwa ko tujya ku murongo kuri CAMERWA kugira ngo tubanze gutegereza kugira ngo baduhe ibindi. Icyo gihe usanga abarwayi barakaye batangiye kwitotomba ko twatinze kandi natwe si twe tugomba kujya ku murongo kugira ngo tubashe kubona ibyo bikoresho.”

Umuyobozi w'ihuriro ry'abaganga Dr. Meneras Nkeshimana avuga ko nk'abaganga na bo iyi gahunda  yo gupimira COVID19 mu mavuriro yigenga ibafitiye akamaro kanini.

Yagize ati “Ahantu hose hagaragara ko ari high risques area ya  COVID19 no kwa muganga haba harimo cyane cyane muri department za urgence aho abarwayi bashobora kujyamo kubera impamvu zinyuranye ariko banafite ibimenyetso bya COVID19 igihe ibitaro bibashije kumenya uko umurwayi ahagaze hakiri kare bifasha n'ubwirinzi bityo abaganga bajya kubavura bakabasha kumenya uko bitwara kugira ngo batarwara COVID19.”

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ubuzima RBC Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko hashize icyumweru amavuriro yigenga ahawe ibipimo bya COVID19 bisaga ibihumbi 50 gusa ngo ikigaragara ni uko harimo kugaragara umubare munini w'abanduye iki cyorezo.

Yagize ati “ Imibare turimo kubona ku munsi abantu benshi barimo kugaragazwa n’icyo gipimo cyihuse ku ruhande rumwe ni ikintu cyiza kuko barimo gupimwa hakiri kare kandi bagapimirwa hafi yaho batuye batagombereye kuremba bakaba bakorerwa transfer iva hamwe ijya ahandi. Ku rundi ruhande ariko biragaragaza ko icyorezo cyazamutse cyane. Iyi teste rapide ni uburyo bwaje kugabanya ko umuntu akomeza kwanduza atarabimenya kuko niba ushobora gupimwa uvuye iwawe ukabona igisubizo ako kanya bitandukanye n’uko mbere wapimwaga ugataha ukaba wabona igisubizo nyuma y'umunsi umwe cyangwa 2 utazi neza niba uri positive cyangwa uri negative ni nayo mpamvu turimo gukwirakwiza ibyo bipimo no mu bigo nderabuzima byose mu gihugu igikorwa twatangiye twizera ko kirangiravuba bityo umuntu ntakore urugendo ajya gushaka igipimo cya COVID-19.”

Buri gipimo cya COVID19 kigurwa amafaranga ibihumbi 7 na ho uwifuza kwisuzumisha iki cyorezo akishyura ivuriro amafaranga ibihumbi cumi bityo agahita ahabwa igisubizo mu mwanya muto.

Amavuriro 42 ari mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zose ni yo yahawe uburenganzira bwo gusuzuma COVID-19 hifashishijwe ubu buryo bwihuse gusa ngo bigiye no kugezwa mu bigo nderabuzima byose biri hirya no hino mu gihugu.

Bosco KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2