AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

I KIGALI HATERANIYE INAMA Y’BIHUGU BYO MURI EAC NA DRC KURI MALARIA

Yanditswe Apr, 22 2019 10:21 AM | 7,190 Views



I Kigali hatangiye inama mpuzamahanga y’iminsi itatu ihurije hamwe abaharariye ibigo n’inzego zishinzwe guteza imbere ubuzima mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba ndetse n’igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo mu kurwanya indwara ya Malaria ikomeje kwiyongera mu karere k’ibiyaga bigari ndetse no guhitana ubuzima bw’abaturage batari bake.

Ni inama igamije kurebera hamwe uko indwara ya malaria ihagaze muri buri gihugu, ingaruka igira ku baturage, ndetse n’ahakiri icyuho mu guhangana n’iyo ndwara bihereye ku kugaragaza uduce yiganjemo kurusha utundi muri ibyo bihugu.


Atangiza ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuzeko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu bigize uyu muryango mu gushyiraho ingamba zikarishye mu kurwanya indwara ya Malaria kuko igira ingaruka ku mibereho y’abaturage.

Impuguke mu buvuzi zaturutse muri ibyo bihugu zigaragazako hakenewe ko ibihugu binoza ubufatanye mu gushyiraho ingamba zihamye zo gukangurira abaturage kwirinda indwara ya malaria. Zivuga kandi ko bitoroshye ko igihugu kimwe ubwacyo kitabasha kwirinda indwara ya malaria 100% mu gihe hari urujya n’uruza rw’abaturage bambukiranya imipaka, bityo Hakaba hakenewe ubushake bwa politiki no guhanahana amakuru n’inararibonye ku bikorwa bikorwa muri buri gihugu bigamije kurwanya indwara ya Malaria.

Biteganijwe ko iyi nama izarangira hashyizweho uburyo ibyo bihugu bigomba gufatanya mu kurwanya indwara ya Malaria, ndetse n’uburyo bwo kubaka ubushobozi bw’inzego z’ubuvuzi mu guhangana n’iyo ndwara ya malaria.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2