AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Hagaragajwe bimwe mu bikomeje gutuma hari abafata umwanzuro wo kwiyahura

Yanditswe Jan, 10 2022 19:07 PM | 11,131 Views



Inzobere mu birebana n'ubuzima bwo mu mutwe ziravuga ko iyo ibibazo byo mu mutwe bikurikiranywe hakiri kare, aribyo birinda abantu kugira uburwayi bwo mu mutwe burimo n'ubwatuma bafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. 

Bamwe mu baturage bavuga ko ibibazo abantu bahura nabyo, bikwiye gutuma bafashwa mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe. 

Nzeyimana Jean utuye mu karere ka Gasabo avuga ko iyo hari umuntu wari ufite amafaranga akageraho agatungurwa n’ubukene yari afite akazi, imikorere ihinduka akisanga mu bukene bukabije, akenshi ibyo bimuhungabanya. 

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko ubuvuzi bw'ibibazo byo mu mutwe ndetse n'indwara zo mu mutwe bwegerejwe abaturage, ku buryo babuhabwa kuva ku rwego rw'ikigonderabuzima.

Uwamwiza Beriane umukozi mu ishami ryita ku buzima bwo mu mutwe ku kigonderabuzima cya Rwampara mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko nubwo iyo serivisi ihari, abenshi batarasobanukirwa ibijyanye nayo ngo bayigane.

Dr.Jean Damascene Iyamuremye ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, avuga ko hari zimwe mu mpinduka abantu bagaragaza batabona ubufasha bikaba byaba intandaro y'uburwayi bukomeye bwo mu mutwe. 

Ati "Ikintu gikunze kugaragara ku bantu bose bafite ikibazo cyo mu mutwe, ni ukubura ibitotsi, hari abantu bagisuzugura, umuntu araza akavuga ati ijoro ryake ntasinziriye, uwo muntu aba afite ikibazo cyo mu mutwe azi cyangwa atazi gituma adasinzira. Hari ababa batanywaga inzoga bagatangira kuzinywa, ugasanga barasinda, abazinywaga mu rugero nabo bakanywa nyinshi cyane, umukozi warangwaga n’akanyamuneza ugasanga avuga ko nta kigenda, icyo kibazo umuntu ahura nacyo akabura igisubizo cyangwa akakiburirwa n’umuryango."

Dr.Damascene avuga kandi ko iyo ubuzima bwo mu mutwe bumeze neza bifasha umuntu gufata ibyemezo binoze, iyo butameze neza ngo bigira ingaruka ku mibereho rusange y'abantu.   

Ubushaka bwakozwe na Ministeri y'Ubuzima mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko mu  Rwanda abantu 20% bagendana ikibazo kimwe cyangwa byinshi byo mu mutwe, ikibazo cy'agahinda n’ibibazo bijyana nako biri kuri 12%, ihungabana mu barokotse Jenoside riri ku kigero cya 28%, igicuri ni 3%, naho uburwayi bwo mu mutwe butuma abantu bumva bari mu isi yabo yihariye barimo abajya mu mihanda ni 1,5%.

Minisante ivuga ko muri uyu mwaka aribwo hazashyirwa ahagaragara ubushakashatsi ku ngaruka za covid 19 ku buzima bwo mu mutwe mu banyarwanda. 


Carine Umutoni



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2