AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polytechnic Institute – Soma inkuru...
  • Rusizi: Imiryango 100 yimuwe ahashobora gushyira ubuzima bw’abayigize mu kaga – Soma inkuru...

Gisagara: Impunzi z’Abarundi zagarutsweho mu gutiza umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Apr, 20 2024 20:31 PM | 150,390 Views



Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari amakomine ya Muganza na Kibayi Ubu ni mu mirenge ya Mugombwa, Muganza na Mukindo mu Karere ka Gisagara, bavuga ko amateka asharira banyuzemo atabaheranye ngo baheranwe n'agahinda. 

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19994, Abatutsi bari batuye mu yahoze ari amakomine ya Muganza na Kibayi bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Mugombwa, bizeye ko bazahabona umutekano nk'uko byajyaga bigenda mu myaka yabanje bajyaga batwikirwa bagasahurwa bagahungira muri iyo Kiliziya ntihagire icyo baba. 

Gusa ngo tariki ya 20 Mata interahamwe n'abapolisi bafatanyije n'impunzi z'Abarundi zari mu nkambi ya Saga muri Muganza, biraye mu Batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Mugombwa babatwikira mu Kiliziya na Essence ndetse na za Grenade.

Mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mugombwa hashyinguye imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga ibihumbi 40.

Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, aha i Mugombwa hashyinguwe imibiri 28 yabonetse muri Muganza na Mugombwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2