Yanditswe Apr, 17 2024 14:35 PM | 139,391 Views
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryagaragaje ko imikino ibiri ya gicuti, Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yakinnye muri Weruwe, yayifashije kuzamuka ku rutonde rwa FIFA rwo muri Mata 2024.
Urwo rutonde rwasohotse tariki 4 Mata, Amavubi yaje ku mwanya wa 131, ivuye kuri 133, yari iriho ubwo urwo rutonde rwaherukaga gukorwa. U Rwanda rwazamutseho amanota 5,4.
FERWAFA ivuga ko umusaruro mwiza w’Amavubi, waturutse ku buryo amaze iminsi yitwara mu mikino yaba iya gicuti ndetse n’amarushanwa atandukanye.
Mu mikino ibiri iheruka, Amavubi yatsinze Madagascar ibitego 2-0, mu gihe yari yanganyije na Botswana 0-0.
Ukwitwara neza kw’Amavubi, kwatangiye mu Ugushyingo 2023, ubwo u Rwanda rwiteguraga imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.
U Rwanda ruri mu itsinda C, aho ruri kumwe n’amakipe arimo Afurika y’Epfo, Zimbabwe, Benin, Nigeria na Lesotho.
Kugeza ubu Amavubi ni yo ayoboye iryo tsinda nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino wabereye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru