AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

Burera: Abaturiye igishanga cy’Urugezi baravuga ko batoroherwa no guhahirana kuko bibasaba kukizenguruka

Yanditswe Apr, 20 2024 16:11 PM | 70,134 Views



Abatuye mu mirenge ihana imbibi n’igishanga cy’Urugezi mu Karere ka Burera, baravuga ko batoroherwa no guhahirana kuko bibasaba kukizenguruka bagakora ingendo ndende kuko babujijwe kukinyuramo.


Aba baturage basaba ko bakubakirwa ikiraro kinyura mu kirere kuko cyareshya n’abakerarugendo basura iki gishanga gikomye cyashyizwe mu murage w’Isi kandi kikanoroshya  ubuhahirane.


Bitewe n’uko nta nzira y’abagenzi yemewe inyura muri icyo gishanga cy’Urugezi, abo baturage bavuga  ko bagorwa no gukora ingendo ndende kandi bagiye ahantu hafi bakabaye bakoresha igihe gito, ibyo bigatuma rimwe na rimwe hari abakivogera kandi bitemewe.


Abaturage basaba ko hakubakwa ikiraro cyo mu kirere cyakoroshya ubuhahirane bw’abatuye Imirenge bihana imbibe ndetse n’ubukerarugendo bugikorerwamo.


Umuhuzabikorwa w’Umuryango mpuzamahanga International Crane Fondation ubungabunga imisambi iba muri iki gishanga cy’Urugezi, Maurice Ngiramahoro aravuga ko kuba hari abaturage bakikinyuramo bibangamiye urusobe rw’ibinyabuzima birimo.


Umukozi ushinzwe imiyoborere na gahunda zihariye mu Murenge wa Ruhunde nk’umwe mu yihana imbibin’iki gishanga, Cyubahiro Emmanuel avuga ko Akarere gakomeje gushaka igisubizo binyuze mu bafatanyabikorwa.


Igishanga cy’Urugezi gikora ku mirenge 8 gifite ubuso bwa hegitari 6730. 


Cyihariye kuba ari cyo soko y’ingomero 4 z’amashanyarazi  kikaba kibarurwamo imisambi irenga 270 ingana na 30% by’iyiboneka mu Rwanda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2