Yanditswe Apr, 04 2024 07:06 AM | 132,826 Views
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje itsinda
ry’abantu batanu riyobowe na Bill Clinton bazamuhagararira mu muhango wo
Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Itangazo ryo ku wa 3 Mata 2024, ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House, ni ryo ryatangarijwemo abazahagararira Biden mu gutangira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe gutangira ku wa 7 Mata 2024.
Itsinda ry’abayobozi bazahagararira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, rizaba riyobowe na William Jefferson Clinton [Bill Clinton], wabaye Perezida wa 42 w’iki gihugu.
Bill Clinton azaba aherekejwe n’abarimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler n'Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibirebana na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mary Catherine Phee.
Aba biyongeraho Umujyanama wihariye wa Perezida akaba n’ushinzwe ibijyanye n’Amategeko muri White House, Casey Redmon na Monde Muyangwa, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ishami rya Afurika mu Kigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).
Bill Clinton yayoboye Amerika hagati ya 1993 na 2001. Yageze mu Rwanda bwa mbere ku wa 25 Werurwe 1998 ubwo yari akiri ku butegetsi.
Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu bifitanye umubano narwo birwereka ko byifatanyije narwo biruha ubutumwa bwo kurufata mu mugongo. Hari ibyohereza ubutumwa ndetse ibindi bikagena abayobozi babihagararira ku nzego runaka bakifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru