AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Bill Clinton ayoboye itsinda rizahagararira Perezida Biden mu #Kwibuka30

Yanditswe Apr, 04 2024 07:06 AM | 132,826 Views



Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje itsinda ry’abantu batanu riyobowe na Bill Clinton bazamuhagararira mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itangazo ryo ku wa 3 Mata 2024, ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House, ni ryo ryatangarijwemo abazahagararira Biden mu gutangira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe gutangira ku wa 7 Mata 2024.

Itsinda ry’abayobozi bazahagararira Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, rizaba riyobowe na William Jefferson Clinton [Bill Clinton], wabaye Perezida wa 42 w’iki gihugu.

Bill Clinton azaba aherekejwe n’abarimo Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Eric Kneedler n'Umunyamabanga wa Leta wungirije ushinzwe ibirebana na Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Mary Catherine Phee.

Aba biyongeraho Umujyanama wihariye wa Perezida akaba n’ushinzwe ibijyanye n’Amategeko muri White House, Casey Redmon na Monde Muyangwa, Umuyobozi wungirije Ushinzwe Ishami rya Afurika mu Kigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID).

Bill Clinton yayoboye Amerika hagati ya 1993 na 2001. Yageze mu Rwanda bwa mbere ku wa 25 Werurwe 1998 ubwo yari akiri ku butegetsi.

Mu gihe u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu bifitanye umubano narwo birwereka ko byifatanyije narwo biruha ubutumwa bwo kurufata mu mugongo. Hari ibyohereza ubutumwa ndetse ibindi bikagena abayobozi babihagararira ku nzego runaka bakifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo Kwibuka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2