Yanditswe Apr, 17 2024 18:27 PM | 126,821 Views
Ambassade y’u Bufaransa mu Rwanda yavuze ko izakomeza kuba hafi imiryango y’abayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibi bikaba byagarutsweho mu gikorwa iyi Ambasade yateguye cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe aAbatutsi.
Abakozi ba Ambasade y'u Bufaransa ndetse n’abo mu miryango y’abayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nibo bitabiriye iki gikorwa, abafite ababo bibukwa bavuga ko hari byinshi kandi byiza babibukiraho, bagashima iki gikorwa cyo kubibuka.
Ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré yakomeje imiryango y’abishwe muri jenoside, avuga ko bazakomeza kubaba hafi.
Yagize ati "Ni igikorwa twateguye nka Ambasade mu rwego rwo kunamira abakozi bacu 17 basizwe n'Abafaransa, abakoranaga nabo mu 1994 muri operation yiswe"Amaryllis" bityo nyuma yaho abo bakozi bicwa muri jenoside, ni ikikorwa kigayitse mu mateka y'iyi Ambasade n'ay'u Bufaransa muri rusange, ariko tugomba kwemera uruhare rwacu, kuba barishwe byagize ingaruka zikomeye ku miryango yabo, nk'abakoresha tugomba kwemera ko ntacyo twakoze ngo turengere ubuzima bwabo."
"Ni abantu tugomba guhora twibuka, raporo Duclert ndetse n'igihe Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron yasuraga urwibutso rwa Jenoside, hose hasobanuwe uruhare u Bufaransa bwagize mu byabaye mu Rwanda hagati y'1990/1994 bikaza no kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni inshingano zacu guhora twibuka aba bakozi bacu bishwe, tutashoboye kurokora ubuzima bwabo. Ikindi ni uguharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi, bimwe mu bizadufasha kubigeraho rero ni uguhora twibuka abishwe, kandi tukigisha abakiri bato uko byagenze bakamenya ubukana bwa Jenoside."
Ambasade y’u Bufaransa ivuga ko kugeza ubu umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda wifashe neza, aho mu minsi ishize ibihugu byombi byanasinyanye amasezerano arebana n’inkunga ya miliyoni 500 z’amaeuro azakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’iterambere mu gihe cy'imyaka 5 iri imbere.
U Bufaransa bunavuga ko bukomeye kuri gahunda yo kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside bari ku butaka bwabwo.
Carine Umutoni
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru