Yanditswe Apr, 06 2024 20:16 PM | 311,612 Views
Perezida Paul Kagame ashimangira ko amasezerano u Rwanda rwagiranye na Guverinoma y'u Bwongereza, yakabaye kimwe mu bisubizo ku kibazo cy'ubuhunzi n'abimukira bagana ku mugabane w'u Burayi mu buryo bunyuranije n'amategeko, bikabaviramo ingaruka zirimo no gutakaza ubuzima bwabo.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, agaruka kuri iki kibazo umukuru w'Igihugu Paul Kagame yasobanuye ko isinywa ry'aya masezerano rifitanye isano n'umusanzu u Rwanda rwifuzaga gutanga mu rwego kurengera ubuzima bw'Abanyafurika baburiraga mu rugendo baciye mu mazi magari y'Inyanja.
Aha akaba yakuyeho urujijo kuri zimwe mu ngingo zikubiye muri aya masezerano y'u Rwanda na Guverinoma y'u Bwongereza, aho yashimangiye ko atari ukwakira abimukira bazaza baturutse muri icyo gihugu gusa ko ahubwo hakubiyemo n'ingingo zirebana n'ubufatanye bw'ibihugu byombi mu iterambere ry'ubukungu.
Perezida wa Repubulika ya Czech, Petr Pavel yatangaje ko igihugu cye giteganya gutanga asaga Miliyoni y'amayero agamije gushyigikira u Rwanda muri iyi gahunda yo gukemura ikibazo cy'ubuhunzi.
Perezida Kagame kandi agagaraza ko ishyirwa mu bikorwa ry'aya masezerano ari kimwe mu byagabanya ibyago ku bihumbi by'Abanyafurika bagwa mu nyanja ya Mediterane buri mwaka.
<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/2VhyjB2r61Y?si=3Q2jgzLD_5R4qc7x" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture; web-share" referrerpolicy="strict-origin-when-cross-origin" allowfullscreen></iframe>
Adams Kwizera
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru