Yanditswe Apr, 07 2024 18:17 PM | 181,755 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Ntara y’Amajyaruguru, barahamagarira abagifite imitima yinangiye, kugaragaza aho imibiri y’Abatutsi bishwe yashyizwe, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mu Karere ka Rulindo, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byaranzwe no gushyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Rusiga, imibiri 22 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iy’abagera kuri 21 yari ishyinguye mu buryo butayihesha icyubahiro, mu gihe uw’umwe wari uherutse kuboneka ari uko isuri itambutse.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Ntara y’Amajyarugu bavuga ko mu myaka 30 ishize, ntawe ukwiye kuba agifite ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa ngo ahishe amakuru y’aho imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro iherereye.
Ku mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka muri Rulindo, umuyobozi w’ako Karere Mukanyirigira Judith yavuze ko ibikorwa byo kuyishaka bikomeje, bikazajyana no guhuza inzibutso, zizasigara ari 6 zivuye ku 9.
Ni mu gihe mu Karere ka Musanze, gutangiza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi byaranzwe no gucana urumuri rw’icyizere no kunamira inzirakarengane zirihuhukiye mu rwibutso rwa Busogo ndetse n’abari abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ISAE Busogo ubu ni Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Busogo.
Muri aka gace, hahoze ari Komini Mukingo ubu ni mu Mirenge ya Busogo, Gataraga na Shingiro, Abatutsi batangiye kwicwa mu mwaka wa 1990 bitwa ibyitso, bigeze ku itariki ya 07 Mata 1994 ubwicanyi bwarushijeho ngo bigizwemo uruhare na Joseph Nzirorera wari umwe mu bayobozi b’ishyaka rya MRND.
Gusa muri iyi myaka 30 ishize, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bongeye kugira icyizere cyo kubaho.
Abatuye Akarere ka Musanze basabwe kwirinda ibyabatandukanya byose.
Abatuye Intara y’Amajyaruguru basabwe gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no guhangana n’abapfobya n’abahakana amateka ya Jenoside.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru