AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Afurika y'Epfo: Amb. Hategeka yashyikirije Perezida Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda

Yanditswe Apr, 09 2024 21:18 PM | 200,428 Views



Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo, Emmanuel Hategeka, yashyikirije Perezida Cyril Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu. 

Amb. Hategeka yaboneyeho gushyikiriza Perezida Ramaphosa ubutumwa yohererejwe na mugenzi we, Perezida Paul Kagame bumushimira kuba yarifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Hategeka yiyemeje gushyira imbaraga mu kunoza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Ramaphosa ni umwe mu banyacyubahiro wifatanyije n'Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mbere yo gusubira Pretoria, Perezida Ramaphosa yakomoje ku mibanire y'ibihugu byombi aho atatinye kuvuga ko hajemo agatotsi.

Gusa yavuze mu biganiro yagiranye na mugenzi we w' u Rwanda hamwe n'abandi bayobozi ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, basanze kidakwiye gukemurwa n'inzira y'intambara ahubwo ko inzira zibiganiro bya politiki ariwo ushobora kuba umuti w'iki kibazo.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Mbere, Perezida Paul Kagame na we yavuze ko afite icyizere cy'ibiganiro yagiranye na mugenzi we Cyril Ramaphosa, ku bijyanye no gushaka umuti w'ikibazo cy'umutekano muke n'ubwicanyi bwibasira abaturage b'inzirakarengane muri RDC.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2