Yanditswe Apr, 09 2024 21:18 PM | 200,428 Views
Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo, Emmanuel Hategeka, yashyikirije Perezida Cyril Ramaphosa impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Amb. Hategeka yaboneyeho gushyikiriza Perezida Ramaphosa ubutumwa yohererejwe na mugenzi we, Perezida Paul Kagame bumushimira kuba yarifatanyije n'u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasaderi Hategeka yiyemeje gushyira imbaraga mu kunoza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Ramaphosa ni umwe mu banyacyubahiro wifatanyije n'Abanyarwanda mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mbere yo gusubira Pretoria, Perezida Ramaphosa yakomoje ku mibanire y'ibihugu byombi aho atatinye kuvuga ko hajemo agatotsi.
Gusa yavuze mu biganiro yagiranye na mugenzi we w' u Rwanda hamwe n'abandi bayobozi ku kibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, basanze kidakwiye gukemurwa n'inzira y'intambara ahubwo ko inzira zibiganiro bya politiki ariwo ushobora kuba umuti w'iki kibazo.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku wa Mbere, Perezida Paul Kagame na we yavuze ko afite icyizere cy'ibiganiro yagiranye na mugenzi we Cyril Ramaphosa, ku bijyanye no gushaka umuti w'ikibazo cy'umutekano muke n'ubwicanyi bwibasira abaturage b'inzirakarengane muri RDC.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru