AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Bamutandukanyije n'umwana: Agahinda ka Nzamukosha umaze imyaka akorerwa iyicarubozo muri Uganda

Yanditswe Feb, 04 2021 20:19 PM | 8,446 Views



Umunyarwandakazi witwa Nzamukosha Diane wamaze imyaka 6 akorerwa iyicarubozo mu gihugu cya Uganda arasaba Abanyarwanda kutajya muri icyo gihugu ariko akanatabariza abandi bagenzi be basigayeyo kuko hari abagikorerwa ihohoterwa ndengakamere.

Mu bitalo bya gisikari i Kanombe ni ho Nzamukosha Diane kuri ubu arwariye. Uyu ni umugore w'imyaka 36 y'amavuko. Yagiye gucururiza imyenda mu gihugu Uganda kuva mu 2014. Amaze umwaka 1 nibwo yashimuswe n'inzego z'ubutasi za Uganda zimusanze aho yacururizaga nijoro, zimutwarana n'ibyo yari afite byose.

Mu ijwi ryuje ikiniga, Nzamukosha yagize ati ''Nari nicaye mu nzu n'umwana, hari saa mbiri z'ijoro, mbona abantu bambaye imyenda isanzwe baraje, barambwira ngo ni ab'inzego z'umutekano, ngo ninze ku biro byabo ngo barankeneye. Ndababaza nti se kuki mutaje ku manywa, baravuga ngo ni ukuza igihe dushakiye ni uburenganzira bwabo. Ubwo nari kumwe n'umwana wanjye ariko we yabonye imbunda zije ariruka. Banjyana mu kigo cya gisirikare cya CMI. Nakubiswe umubiri wose, ibirenge, umutwe n'ubu mpora numva umutwe uzunguruka. Ubusanzwe ngeze mu kigo narababajije nti:''Nakoze iki? Bambwira ko ndi maneko y'u Rwanda, mbabwira ko ndi umucuruzi, ibyo kuneka ntabizi. Bankorera iyicarubozo kugira ngo nemere ko u Rwanda rwantumye kuneka.''

Ubwo bamutwaraga n’ibintu yari afite barabitwaye birimo imyenda n'amafaranga. Umwana we w'imyaka 13 aratorongera na n'ubu ngo ntaramenya aho aherereye. 

Nzamukosha Diane aratabariza n’abandi Banyarwanda bafungiye mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n'amategeko kandi bagihohoterwa, akanasaba ubufasha kubera ko imitungo yari imubeshejeho atakiyifite:

Ati ''Hari Abanyarwanda bene wacu ntabariza basigayeyo, bakwiye gukurikiranwa bakavayo kuko kuva hariya ntabwo byoroshye, nanjye impamvu nabonye uko mvayo ni uko baza kumfata mu nzu nanze gusohoka, ntabaza abaturanyi, noneho na bo babonye ko byagaragaye ntibanyica. hariya iyo bakujyanye nta wakubonye bahita bakwica. Umunyarwanda wese ushaka kujya i Bugande yareba uko meze akabihurwa. Uku mumbonye ni ko mpagaze, ubu ndibaza uko nzabaho. Ndasaba Leta y'u Rwanda kumfasha.''

Nzamukosha Diane ari mu Banyarwanda 6 bagejejwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda wa Kagitumba kuri uyu wa Gatatu, ariko we atabasha guhagaragara bitewe n'iyicarubozo yakorewe, ku buryo byasabye kumuterura agashyirwa mu kagare k'abarwayi, akazanwa i Kigali aho arimo kwitabwaho by’umwihariko mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2