AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Abasesenguzi bagaragaje impamvu zituma RDC ikomeza gucudika na FDLR

Yanditswe Mar, 30 2024 21:39 PM | 158,544 Views



Umunyamabanga Mukuru w'Ishyirahamwe rihuza inzego z'ibanze n'Umujyi wa Kigali (RALGA), Ngendahimana Ladislas, yavuze ko bigoye ko ikibazo cya FDLR cyakemuka burundu kuko abategetsi ba Leta ya RDC bamaze kuyifata nk’iturufu y’ubukungu na politiki.

Yabikomojeho mu Kiganiro #Isesenguramakuru cyatambutse kuri Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Werurwe 2024. Yagihuriyemo n’Umwarimu wa Kaminuza, Dr Alphonse Muleefu n’Umunyamategeko, Me Jean Baptiste Gasominari.

Iki kiganiro cyagarutse ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ndetse n'ingaruka bifite ku mubano w'icyo gihugu, u Rwanda n'u Burundi.

Ingabo za Congo Kinshasa, FARDC, zihatanye na M23 ndetse intambara igenda ifata indi ntera.

Kuri ubu FARDC yifatanyije na Wazalendo, FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, Ingabo z’u Burundi ndetse n’iza SADC.

Ngendahimana Ladislas yavuze ko uburemere bw’ikibazo cy’umubano hagati ya RDC n’u Rwanda bumaze gufata indi ntera.

Ati “Sinavuga ko amazi yarenze igaruriro ariko biba byarenze igipimo.’’

Abasesenguzi bagaragaza ko RDC n’u Burundi bihuje ingengabitekerezo ituma bishyigikira FDLR cyane ko abakuru b’ibihugu bagaragaje ko biteguye gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ngendahimana yavuze ko Tshisekedi yahinduye imvugo, yigana Kabila yasimbuye kuko hari abamubwiye ko akwiye kubikora atyo.

Ati “Bakamubwira ko abakubanjirije na bo bafashaga FDLR, na we kugira ngo tugufashe ni uko bigomba kugenda. Ni uko Tshisekedi yahinduye imvugo, amasezerano yose araseswa, atangira gufata u Rwanda ukundi.’’

Yavuze ko ibibazo bya RDC bishingiye kuri Leta itagifite ubutegetsi bw’abaturage, idashoboye kurinda igihugu n’ineza y’abenegihugu.

Ati “Icya mbere gituma ikibazo cya FDLR kidashobora gukemuka ni uko abategstei ba Leta ya RDC, kuri bo ni iturufu y’ubukungu na politiki. Kabila iyo byageraga mu bihe by’amatora, yagaragazaga ko u Rwanda ari ikibazo. Iyo yabonaga muri politiki hari ibimaze kumugora, warabibonaga ko kuri we ari bwo FDLR izura umugara.’’

“Ubu Perezida Tshisekedi akibona ko agiye kujya mu matora, akabona ko ntacyo azereka Abanye-Congo, FDLR ni bwo yatangiye kurasa mu Rwanda. Ntabwo FDLR yigeze iharasa akijya ku butegetsi.’’

Ngendahimana yavuze ko yabikoze ashaka kurangaza Abanye-Congo n’abanyamahanga.

Ati “FDLR ni iturufu ku butegetsi bwa RDC, cyane cyane iyo bumaze kunanirwa, budafite icyo bushobora kugaragariza Abanye-Congo n’amahanga bahitamo gukoresha FDLR kugira ngo babarangaze.’’

Yavuze ko bitashoboka ko umutwe w’abanyamahanga uhabwa ibirindiro ku butaka bw’Igihugu, ugakingira, ugahabwa ububasha bwo gusoresha, gucunga amashyamba no gutwika amakara, utari iturufu y’ubukungu.

Ngendahimana yagaragaje ko imikoranire ya RDC na FDLR ari nka ture tugabane aho usanga isangira n’abategetsi b’iki gihugu ibyavuye mu bucuruzi yahaye umugisha.

Dr Muleefu Alphonse yagaragaje ko abashaka kwihunza ibibera muri RDC buri gihe bavuga kuri M23, ariko ntibarebe FDLR.

Ati “Hari Abanyarwanda bafite ingengabitekerezo ya Jenoside babangamiye umutekano w’u Rwanda. N’iyo bakemura ikibazo cya M23 ntibaba bakemuye ikibazo cya RDC n’u Rwanda.’’

Yavuze ko u Rwanda rugomba kurinda cyane “indangagaciro y’ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Me Gasominari Jean Baptiste yavuze ko bigoye ko waba ari wowe uteza ikibazo, hanyuma ngo ubyuke uhite ugikemura.

Ati “Tshisekedi afite inyungu kandi ntabwo ikibazo cyakemuka. Leta ya Congo ifite nyungu ki muri FDLR ku buryo iyishyigikira.’’

Abasesenguzi bagaragaza ko kugira ngo ikibazo cya FDLR gikemuke burundu, hakwiye no kuvana mu nzira icya Leta isa n’iyinangiye ku guhinduka.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2