Yanditswe Apr, 10 2024 13:07 PM | 162,572 Views
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bafite
imitungo yangijwe n'iyasahuwe mu gihe cya Jenoside basabye ko amarangizarubanza bafite
yashyirwa mu bikorwa bakishyurwa imitungo yabo.
Minisiteri y'Ubutabera igaragaza ko imanza zisaga 5000 zaciwe n'Inkiko Gacaca ari zo zisigaye zitararangizwa.
Karigirwa Godelive utuye mu Murenge wa Rusororo yangirijwe imitungo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse abamusahuye baje guciribwa imanza n'Inkiko Gacaca bategekwa kwishyura ibyo basahuye.
Hashize imyaka igera kuri 14 afite impapuro z'amarangizarubanza ariko ntarishyurwa.
Umuryango uharanira Inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, ushima akazi kakozwe n'Inkiko Gacaca.
Perezida wa IBUKA, Dr Philibert Gakwenzire, yatanze icyizere ko n'imanza zitarangiye inkiko zizazirangiza.
Ku barangirijwe imanza bavuga ko byabafashije kuzamura igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge hagati yabo n'ababahemukiye.
Minisiteri y'Ubutabera igaragaza ko hari gukorwa ibishoboka byose n'imanza zisaga gato ibihumbi 5 zirangizwe.
Umuyobozi w'Ishami rya Minisiteri y'Ubutabera rishinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Mugabo Frank, yemeza ko bari gufatanya na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu mu kurangiza izi manza.
Minisiteri y'Ubutabera igaragaza ko imanza zaciwe n'Inkiko Gacaca zirarangizwa ari miliyoni 1 n'ibihumbi 492 na 652 mu gihe izitararangira ari 5.416.
Jean Paul Turatsinze
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru