AGEZWEHO

  • Umunyafrika uturutse mu Bwongereza yahisemo koherezwa mu Rwanda – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya kubera imyuzure ibibasiye – Soma inkuru...

Abarimu bose bo mu Rwanda bazaba bafite mudasobwa mu 2025 - REB

Yanditswe Jan, 21 2024 18:35 PM | 3,551 Views



Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rwatangaje ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, abarimu bose bo mu Rwanda bazaba bafite mudasobwa muri gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, wari umutumirwa mu kiganiro Kubaza Bitera Kumenya kuri Radio Rwanda kuri iki Cyumweru, yavuze ko guha mudasobwa abarimu biri muri gahunda ya leta yo gukomeza kwimakaza ikoranabuhanga mu myigishirize.

Yagize ati “Mu buryo bw’ikoranabuhanga, icyo tuba twifuza ni uko umunyeshuri kugira ngo agume mu ishuri yige ariko abone n’ibyo yigishwa mu buryo bw’amashusho n’amajwi, tunahereye no ku byabaye mu bihe bya COVID19, aho amasomo yari yahagaze, ubu abarimu twatangiye kubaha mudasobwa.”

Yakomeje agira ati “Twatangije gahunda ya mudasobwa kuri buri mwarimu, dufite gahunda ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026, buri mwarimu wese ku rwego rw’igihugu azaba afite iyi mudasobwa. Azajya abasha kwigisha ndetse n’amahugurwa dutanga akabasha kuyakurikira nta kibazo.”

Abarimu bose bo mu Mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro bamaze guhabwa za mudasobwa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2