Yanditswe Apr, 05 2024 15:52 PM | 134,663 Views
Abanyamahanga basura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri hirya no hino mu gihugu, bavuga ko Isi ikwiye gukura isomo rikomeye ku byabaye mu Rwanda bityo bagaharanira ko nta handi byakongera kuba ukundi.
Taliki ya 7 Mata, u Rwanda ruratangira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, uko imyiteguro irimbanyije, ni nako abanyamahanga basura ahabungabungiwe ibimenyetso bya Jenoside cyane cyane ku nzibutso bakomeje kwiyongera.
Umunyamerika, Ranord Gill, yageze mu Rwanda avuye muri Afurika y'Epfo aho yemeza ko ikiganiro yagiranye n'Umunyarwanda bahuriyeyo, cyamugaragarije icyerekezo u Rwanda rwahawe n'ubuyobozi bwiza.
Nick Cimbollek Lopez, we yaturutse mu Budage ndetse ku nshuro ye ya mbere ahita asura urwibutso rwa Kigali.
Agereranya Jenoside yakorewe Abayahudi n'ibyo yiboneye ku yakorewe Abatutsi, gusa akavuga ko bitandukanye ashingiye ku kuba bamwe mu banyarwanda barahisemo kwica bagenzi babo basangiye byose.
Aba bombi bahuriza ku kuba amateka nk'aya akwiye gusigira isomo rikomeye abayobozi b'ibihugu bitandukanye ku Isi, bityo bagaharanira ko nta handi Jenoside yakongera kuba.
Callixte KABERUKA
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru