AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Abantu 3563 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu myaka itanu ishize

Yanditswe Apr, 05 2024 10:30 AM | 103,395 Views



Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwagaragaje ko mu myaka itanu ishize, ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside byagiye bigabanuka, aho kuva mu 2019, hamaze gukurikiranwa dosiye 2660.

Dosiye zakurikiranywe z’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi, ni 1966 mu gihe dosiye z’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri zakurikiranywe ari 884.

Muri rusange kuva mu 2019, abantu bakurikiranywe bose hamwe ni 3563.

Ubwo yari mu Kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri uyu wa Gatanu, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagaragaje ko uru rwego rwakoze isesengura rishingiye ku byaha byakiriwe bigakurikiranwa kuva mu 2019.

Rigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside, yagabanutse ku kigero cya 13% mu myaka itanu ishize aho mu 2019 hari hakurikiranywe dosiye 128, mu mwaka wakurikiyeho hakurikiranywe dosiye 88 mu 2022, ziba 56 mu gihe mu 2023, hakurikiranywe dosiye 87.

Icyaha cyo guhakana Jenoside cyagabanutseho 89%, aho mu 2019 hakurikiranywe dosiye 24 mu gihe umwaka ushize hari hakurikiranywe dosiye 11.

RIB igaragaza ko icyaha cyo gupfobya Jenoside cyagabanutse ku kigero cya 75%, aho mu 2019 hari hakurikiranywe dosiye 51 mu gihe mu 2023, hakurikiranywe dosiye 25.

Ku rundi ruhande ariko RIB yakoze isesengura ku kwiyongera ku cyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Mu 2019, hakurikiranywe dosiye 44 bigeze mu 2020 hakurikiranwa dosiye 41, mu 2021 ziba 43 naho mu 2022 zigera kuri 32 mu gihe mu 2023 zari dosiye 97.

Dr Murangira ati “Impamvu mvuga ko uku kwiyongera ari kwiza, ni uko bigaragaza ko uko imyaka igenda itambuka, abantu bigishwa, basobanukirwa ingaruka yo guhisha amakuru yekekeye kuri Jenoside, biragaragara ko abantu barushaho gusobanukirwa ingaruka zo guhisha amakuru y’aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.”

Yakomeje ati “Ibi akaba ari icyaha kandi gifite ingaruka zo guhanwa ariko kandi ridindiza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge. Uko abantu bagenda bumva kandi basobanukirwa ingaruka, bituma bamwe bagenda bagaragaza aho yahishwe, hanyuma imibiri ikimurwa kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”

RIB igaragaza ko byerekana impinduka nziza, mu rwego rw’imyumvire ndetse bikaba inzira iganisha ku bumwe n’ubwiyunge kuko abarokotse Jenoside bagira umwanya wo gushyingura ababo mu cyubahiro.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2