AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Abantu 12 bapfiriye mu Biyaga bya Burera na Ruhondo mu 2024

Yanditswe Apr, 02 2024 12:22 PM | 165,812 Views



Kuva umwaka wa 2024 utangiye, mu Biyaga bya Burera na Ruhondo hamaze kuberamo impanuka ebyiri zikomeye zapfiriyemo abaturage 12.

Iyi mibare yagarutsweho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Mata 2024, ubwo Polisi y'u Rwanda, Ishami ryo mu mazi yari mu Karere ka Burera mu bukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu mazi zikunze kumvikana mu Biyaga bya Ruhondo na Burera.

Ni ubukangurambaga bwahuje abaturage bo mu mirenge icyenda y’i Burera ndetse n'abaturage bagize imirenge itatu yo mu Karere ka Musanze.

Polisi y'u Rwanda ivuga Ko mu Biyaga bya Ruhondo na Burera hakunze kugaragaramo impanuka zo mu mazi aho nko muri uyu mwaka wa 2024 hamaze kugwamo abantu 12 mu gihe umwaka ushize wa 2023 haguyemo abantu 43.

Izo mpanuka zo mu mazi zikunze guterwa n'abakora uburobyi butemewe bazwi nka barushimusi, abanyuzamo za magendu mu bwato, abafite ubwato budafite ibyangombwa bisabwa birimo imyambaro yabugenewe, kutagira ubwishingizi bw'ubwato ku bibumbuye mu makoperative yambutsa abantu n'abakora uburobyi.

Abaturage baturiye Ibiyaga bya Burera na Ruhondo nyuma yo gusobanurirwa na Polisi uruhare rwabo mu kubibungabunga birinda impanuka zo mu mazi bavuze ko bagiye gufata ingamba zo kubahiriza amabwiriza barushaho kwirinda ibyabateza impanuka zikunze gutwara ubuzima bwa bene wabo.

Byiringiro Robert



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2