AGEZWEHO

  • Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi – Soma inkuru...
  • Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’Ibirunga – Soma inkuru...

Abadepite batoye Itegeko rigenga Ingabo z'u Rwanda

Yanditswe May, 02 2024 19:03 PM | 51,872 Views



Abadepite batoye amategeko arimo iryongerera ubushobozi Ingabo z'Igihugu n'irivugurura itegeko rishyiraho ihahiro ry'inzego z'igihugu zishinzwe kurinda igihugu n'umutekano.

Iri tegeko ryitezweho kongerera imbaraga inzego z'Ingabo z'Igihugu zirimo urwego rw'ubuzima n'ubuvuzi.

Hatowe kandi itegeko rishyiraho ihahiro ry'inzego z'igihugu zishinzwe kurinda igihugu n'umutekano.

Minisitiri w'Ingabo Juvenal Manizamunda yasobanuye impinduka aya mategeko yombi azagira mu mikorere n'imibereho myiza y'inzego z'umutekano ahereye ku kibazo cy'abaganga b'inzobere bahawe inshingano zo kuyobora ishami rishya ry'ubuvuzi ryashyizwe mu gisirikare cy'u Rwanda.

Avuga ko icyi cyiciro kitazabangamira umwuga w'igisirikare kuko n'ubundi abaganga bari basanzwe bakora izi nshingano.

"Nta bwo bizababangamira. N'ubundi dusanzwe dufite abasirikare b'aba dogiteri n'abandi bazobereye mu buzi runaka (specialiste) bavuraga mu bitaro bitandukanye byaba iby'i Kanombe n'ibya Faisal. Ruriya rwego turagirango turwubake rube urwego ruhamye rufite imiyoborere imanuka ikagera no ku nzego zo hasi aho igisirikare cyacu gikorera haba mu gihe cy'amahoro cyangwa igihe bikenewe ko bajya muri operasiyo."

Yongeraho ko izi nzobere z'abaganga b'abasirikare zidafasha abasirikare gusa ahubwo ko zizanafasha n'abaturage.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2024, ni bwo abadepite bashoje igihembwe kidasanzwe aho batoye amategeko 9 banemeza imishinga y'amategeko igera kuri 7.

Abadepite batoye Itegeko rigenga Ingabo z'u Rwanda n' irishyiraho ihahiro ry'inzego z'u Rwanda zishinzwe kurinda igihugu n'umutekano: Photo: Rwanda Parliament

Jean Paul Maniraho 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Amajyaruguru: Imiryango 11 y’abarokotse Jenoside yaremewe n’abanyamu

Burera: Abaturage 6 bakomerekejwe n’imbogo zasohotse muri Pariki y’I

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guin&

Abatuye Afurika bagomba kubakira iterambere ryawo ku bisubizo by'ibibazo bi

Imitwe ya Politiki ya FPR-Inkotanyi na PL yatanze abakandida yifuza ko bazaba Ab

U Rwanda U20 rwegukanye Irushanwa ry’Akarere ka 5 muri Handball

Perezida Kagame yatanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu

Abanyarwanda basaga miliyoni ebyiri bagiye gutora Umukuru w’Igihugu bwa mb