AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Ababyeyi basizwe iheruheru na Jenoside barashima uko bakomeje gufashwa kwiyubaka

Yanditswe Apr, 19 2024 17:15 PM | 80,089 Views



Ababyeyi basigaye ari bonyine nyuma y’uko abana babo n’abagabo bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatanu bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri iki gikorwa, aba babyeyi bihurije hamwe bise 'Humura’’, babanje gushyira indabo ku mva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ko kunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Bavuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye n’abandi mu mu ryango wa AVEGA ariko bakaza gusanga bafite amateka yihariye yo kuba barasigaye bonyine, ari nabyo byatumye bashinga itsinda rigizwe n’abantu 48.

Bavuga ko batarajya mu itsinda bari barasaritswe n’agahinda ariko ubu ngo nyuma y’imyaka 30 basigaye baseka, ubuzima bukaba bwaragarutse.

Murebwayire Josephine watangije iritsinda ryiswe, Humura akaba anariyobora ashima ubutwari bw’aba ababyeyi kuko nabo bafatanyije n’abandi mu kubaka Igihugu.

Aba babyeyi bahuriza ku kuba kwibuka ari igikorwa cy’ingenzi kuri bo nubwo batajya na rimwe bibagirwa.

Abandi bafashe ijambo bose bashimye ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, bahamya ko itazongera kubaho ukundi ndetse banashimye intambwe Igihugu kimaze gutera .

Juventine Muragijemariya



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2