Yanditswe Apr, 19 2024 17:15 PM | 80,089 Views
Ababyeyi basigaye ari bonyine nyuma y’uko abana babo n’abagabo bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatanu bahuriye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri iki gikorwa, aba babyeyi bihurije hamwe bise 'Humura’’, babanje gushyira indabo ku mva ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi ko kunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Bavuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahuriye n’abandi mu mu ryango wa AVEGA ariko bakaza gusanga bafite amateka yihariye yo kuba barasigaye bonyine, ari nabyo byatumye bashinga itsinda rigizwe n’abantu 48.
Bavuga ko batarajya mu itsinda bari barasaritswe n’agahinda ariko ubu ngo nyuma y’imyaka 30 basigaye baseka, ubuzima bukaba bwaragarutse.
Murebwayire Josephine watangije iritsinda ryiswe, Humura akaba anariyobora ashima ubutwari bw’aba ababyeyi kuko nabo bafatanyije n’abandi mu kubaka Igihugu.
Aba babyeyi bahuriza ku kuba kwibuka ari igikorwa cy’ingenzi kuri bo nubwo batajya na rimwe bibagirwa.
Abandi bafashe ijambo bose bashimye ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, bahamya ko itazongera kubaho ukundi ndetse banashimye intambwe Igihugu kimaze gutera .
Juventine Muragijemariya
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru