AGEZWEHO


AMAJYEPFO: Bahangayikishijwe n'indwara y'ubuganga yibasiye inka

Yanditswe Apr, 06 2022 10:54 AM | 10,065 Views



Ikigo cy’igihugu gishnzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, cyasabye aborozi batuye mu mirenge ikomeje kwibasirwa n'indwara y'ubuganga mu Ntara y’Amajyepfo kwihanganira ingamba zikakaye zirimo gufunga amasoko y’amatungo amwe n’amwe, mu rwego rwo kwirinda ko yakwira igihugu cyose.

Ni mu gihe  bamwe mu borozi b’inka bo mu turere two muri iyi Ntara bavuga ko bakomeje kugwa mu gihombo kubera indwara y’ubuganga, ikomeje kwibasira inka zabo aho zimwe ziramburura izindi zigapfa.

Harerimana Joseph atuye mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, hashize iminsi mike uyu muturage apfushije inka amarabira kuko ubwo yayivuzaga nta ndwara bigeze bamenya, n’ubwo mu gihe cyo kurwara kwayo  hari bimwe mu bimenyetso yagaragazaga.

Iki kibazo gikomeje gufata indi ntera ku buryo abaturage benshi babyukiye mu gikorwa cyo gukingiza inka zabo hirya no hino. 

Havugimana Jean Bosco kimwe na bagenzi be baravuga ko iyi ndwara imaze gufata indi ntero, ku buryo kugeza ubu batangiye guhagarika imitima dore ko inka itishwe n’iyi ndwara iramburura ku buryo iteza igihombi abaturage.

Save nk’umwe mu mirenge y’Akarere ka Gisagara yugarijwe n’iyi ndwara, umukozi wawo ushinze ubworozi, Niyibizi Jean De Dieu aravuga ko ibizamini bafashwe na RAB haba ku nka zikomeje kuramburura n’izindi zipfa, byagaragaje ko iyi ndwara ari ubuganga bw’amatungo.

Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishnzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, ushinzwe kurwanya indwara, Dr Nteziyaremye Vedaste muri station ya Rubona arasaba aborozi batuye mu mirenge ikomeje kwibasirwa n’iyi ndwara kwihanganira ingamba zikakaye zirimo gufatwa harimo no gufunga amasoko y’amatungo amwe n’amwe mu rwego rwo kwirinda ko yakwira igihugu cyose.

Rift Valley Fever ni indwara ifata amatungo ikaba ari virusi iterwa n’umubu cyangwa amasazi arya amatungo, iyo ifashe amatungo irangwa n’ibimenyetso birimo umuriro, kutarya, guhitisha amaraso mu bice bigize umubiri nko mu kanwa cyane cyane mu kanwa.

Iyi ndwara kandi ishobora no gufata abantu ikanabahitana kuko nta muti nta rukingo.

Callixte KABERUKA.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2