AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

RRA irasaba abaturage kumenyekanisha no gusorera ubukode bw'ubutaka

Yanditswe Nov, 30 2016 13:20 PM | 5,348 Views



Ikigo cy'imisoro n'amahoro kiratangaza ko ku baturage miliyoni 6 bagomba kumenyekanisha no gutanga imisoro ku bukode bw'ubutaka abamaze kumenyekanisha bangana na 2%.

Ibi biravugwa mu gihe ubuyobozi bw’ikigo uyu mwaka bwihaye intego yo kwinjiza amafaranga miliyari 6 aturutse ku bukode bw'ubutaka mu gihe umwaka ushize bari binjije miliyari 5 z'amafranga y'u Rwanda.

Icyakora bamwe mu baturage basorera ubutaka bwabo bavuga ko bahangayikishijwe no Kuba bagisiragira mu nzego z'ibanze bashaka ibyangombwa by'ubutaka, abandi bakosoza amakosa yabayemo arimo nko kwitiranya imikoreshereze y'ubutaka aho hari bamwe ubutaka bwabo bwo guhingamo bwiswe ibibanza.

Gusa ubuyobozi bw'inzego z'ibanze busaba abaturage kubagana kugira ngo aya makosa akosorwe babone uko batanga imisoro ku bukode bw'ubutaka.

Itariki ntarengwa yo kuba aba baturage bishyuye uyu musoro ni 31 Ukuboza.

Ikigo cy'imisoro n'amahoro kikaba kivuga ko n'ubwo umubare w'abagomba gusorera ubutaka ukiri hasi, ngo uzakererwa azacibwa amande ya 1,5% buri kwezi by'ayo yagombaga gusora, yaba amaze umwaka atishyura agacibwa 10%.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2