AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

PM Dr.Ngirente yarahije abashinjacyaha baherutse kwemezwa n'inama y'abaministiri

Yanditswe Nov, 01 2018 00:05 AM | 25,031 Views



Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye indahiro z’abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze. Abo bashinjacyaha baherutse kwemezwa n’inama y’abaminisitiri ni Madamu Mukarusagara Janviere na Madamu Uwitonze Clarisse.

Amaze kurahira, Madame Uwitonze Clarisse yagize ati, "Twebwe icyo twumva twashyiramo ingufu cyane, biri n'amahire kuba itegeko rihana ibyaha mu Rwanda byarahindutse aho byagaragaraga ibyaha bigiye biremereye, bityo rero tukumva tuzafatanya n'abandi kugira ngo nkuko itegeko ryagiyeho kugira ngo ibyaha babikaze kubihana natwe tuzafatanya n'abandi kugira ngo tubashe gukurikirana ibyo byaha bitera ibibazo muri sosiyete.''

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye abashinjacyaha barahiye  kuzuza neza inshingano zabo batanga ubutabera mu kurwanya ibyaha birimo ibyo gusahura umutungo wa leta ,ruswa,gucuruza abantu ,gufata abana ku ngufu nibindi. Ati, ''mbonereho umwanya wo gusaba urwego rw'ubushinjacyaha kurushaho guha imbaraga bimwe mu byaha bigenda bigaragara bimunga umutungo wa leta,cyangwa inzego nkuru z'igihugu cyacu,zimwe murizo rero hakaba hari nkibyaha bijyanye no kunyereza umutungo wa leta,uwa mabanki ,ibigo byimari namakoperative.Hari ibyaha bijyanye nabacuruzi nabakoresha ibiyobyabwenge bityo tukaba twifuza ko urwego rw'ubushinjacyaha bwakopmeza kudufasha kubirwanya ku buryo bwihariye,ndetse nibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw'abantu mufasha kugira ngo akabikora bashobore kubireka ndetse nababicuruza.''



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2