AGEZWEHO

  • WASAC igiye kubaka bundi bushya ikimoteri cya Nduba – Soma inkuru...
  • Umujyi wa Kigali ugiye guhagurukira abateza urusaku – Soma inkuru...

Kicukiro: Akarere karasaba inzego zose gufatanya bagasubiza abana mu mashuli

Yanditswe Feb, 27 2017 16:18 PM | 2,070 Views



Akarere ka Kicukiro karasaba inzego z'ibanze, ababyeyi n'abayobozi b'ibigo by'amashuri guhuza imbaraga kugira ngo ntihagire umwana uvutswa uburenganzira bwo kwiga amashuri y'ibanze.

Ibi ni mugihe hakomeje gahunda yo gusubiza aba bana mu mashuri. Abana bakunze guta amashuri kubera icyo bamwe bita ubushobozi bucye. Kugeza ubu mu Rwanda imyaka 12 y'uburezi bw'ibanze abana bayigira ubuntu nta mafaranga basabwe.

Gusa, hari hamwe na hamwe hakiri abana birukanwa ku ishuli kubera kubura amafaranga y'ishuli, ay'ifunguro rya saa sita cyangwa ibikoresho by'ishuli.

Bamwe mu bayobozi b'ibigo bitunga agatoki ababyeyi bategera abayobozi b'ibigo by'amashuli kugira ngo baganire ku bibazo.

Imibare ya ministeri y'uburezi igaragaza ko  mu mwaka w'2015 abanyeshuri bahwanye na 5,7% mu mashuli aribo bataye ishuli mu gihe mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye bari ku gipimo cya 6,5% naho mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye iki gipimo cyari gihagaze kuri 2,5%




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2