AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Haracyari amahirwe mu ishoramari hagati y'Ubuhinde n'u Rwanda- Perezida Kagame

Yanditswe Jan, 10 2017 15:49 PM | 1,114 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde bukomeje gutera imbere, kandi ko hakiri amahirwe y’ishoramari n’ibikorwa bafatanyamo mu kubyaza umusaruro. Ibi perezida Kagame yabivugiye mu nama yiga ku bukungu n'ishoramari yiswe Vibrant Gujarat Global Summit irimo kubera mu mujyi wa Gandhinagar mu ntara ya Gujarat. Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na minisitiri w'intebe w'Ubuhinde Narendra Modi.

Umukuru w'igihugu Paul Kagame yasobanuye ko Ubuhinde na Afurika bihuriye ku mateka maremare n’intego imwe yo gushakisha imibereho myiza n’ubukungu ababituye.

Yavuze ko kohereza ibintu mu Buhinde bitagomba kugarukira gusa kuri Petrol n’amabuye y’agaciro, ahubwo ko Afurika ikwiye kureba n’ibindi binyuranye yoherezayo.

Perezida Kagame yavuze ko hitezwe ibindi bikorwa bitandukanye by'ishoramari birimo no gutangiza ingendo z’indege za Rwandair i Mumbai mu meze macye ari imbere.

Imibare yerekana ko ubucuruzi hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda, mu myaka itanu ishize (2011-2015), bwinjije amafaranga asaga miliyari 436. Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyerekana ko mu myaka itandatu ishize (2011-2016), cyakiriye imishinga 66 y’ishoramari iturutse mu Buhinde ikaba ibarirwa muri miliyari 263 z'amafaranga y'u Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2