Yanditswe Jan, 10 2017 15:49 PM | 1,114 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde bukomeje gutera imbere, kandi ko hakiri amahirwe y’ishoramari n’ibikorwa bafatanyamo mu kubyaza umusaruro. Ibi perezida Kagame yabivugiye mu nama yiga ku bukungu n'ishoramari yiswe Vibrant Gujarat Global Summit irimo kubera mu mujyi wa Gandhinagar mu ntara ya Gujarat. Ni inama yafunguwe ku mugaragaro na minisitiri w'intebe w'Ubuhinde Narendra Modi.
Umukuru w'igihugu Paul Kagame yasobanuye ko Ubuhinde na Afurika bihuriye ku mateka maremare n’intego imwe yo gushakisha imibereho myiza n’ubukungu ababituye.
Yavuze ko kohereza ibintu mu Buhinde bitagomba kugarukira gusa kuri Petrol n’amabuye y’agaciro, ahubwo ko Afurika ikwiye kureba n’ibindi binyuranye yoherezayo.
Perezida Kagame yavuze ko hitezwe ibindi bikorwa bitandukanye by'ishoramari birimo no gutangiza ingendo z’indege za Rwandair i Mumbai mu meze macye ari imbere.
Imibare yerekana ko ubucuruzi hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda, mu myaka itanu ishize (2011-2015), bwinjije amafaranga asaga miliyari 436. Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) cyerekana ko mu myaka itandatu ishize (2011-2016), cyakiriye imishinga 66 y’ishoramari iturutse mu Buhinde ikaba ibarirwa muri miliyari 263 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru