Yanditswe Feb, 11 2017 20:04 PM | 4,621 Views
Imfungwa n'abagororwa basaga
ibihumbi 3 bari basanzwe bafungiye muri gereza ya Nyarugenge bimuriwe muri
gereza nshya ya Mageragere. Komiseri mukuru w'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa
(RCS) George Rwigamba yavuze ko iyi gereza izafasha uru rwego gukora inshingano
zarwo neza no gutuma abahagororerwa babona uburenganzira bukwiye.
Ku mpungenge z'uko aho bimuriwe
ari kure ku buryo bizagora imiryango yabo yabasuraga, Komiseri wa RCS yavuze ko
aho gereza ya Mageragere iri hari imihanda imeze neza kandi igikorwa cyo gusura
kizakomeza nk’uko bisanzwe.
Abagore bafungiye muri
gereza ya Nyarugenge bo ntibimuwe, kuko inyubako zibagenewe i Mageragere
zitaruzura. Biteganyijwe ko mu gihe izindi nyubako z’iyi gereza zizaba zimaze
kuzura, imfungwa n'abagorogwa bari muri Gereza ya Gasabo muri Kimironko nabo
bazimurirwayo, kuko ari Gereza ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi
8,000.
Inkuru mu mashuho:
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru