AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Afurika igomba kugira umurongo wa internet kandi wihuta-Perezida Kagame

Yanditswe May, 10 2017 16:13 PM | 2,003 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko umugabane wa Afurika ugomba kugira umuyoboro wa internet kandi wihuta kuko bizihutisha iterambere uyu mugabane ukeneye kugeraho. Ibi umukuru w'igihugu yabitangaje kuri uyu wa gatatu ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Transform Africa izamara iminsi itatu.

Umukuru w'igihugu avuga ko umugabane wa Afurika ugomba kugira umuyoboro wa internet yihuse kandi ihuza abantu bose. Gusa ngo ikibazo nuko kugeza ubu abanyafurika bagera ku murongo wa internet bahagaze kuri 20% gusa mugihe hasigaye imyaka itatu gusa ngo intego umugabane wa Afrika wari wihaye wo kugera ku kigero cya 50% ibe yagezweho.

Perezida wa Repubulika yavuze ko kugeza ubu Afrika ariwo mugabane ufite imijyi ikura ku muvuduko wo hejuru ikibazo ngo iyi mijyi usanga idafite umurongo wikoranabuhanga rya internet uyihuza.



Ikindi ngo n'ubwo imijyi ya Afrika ikomeje gukura kdi vuba. Afrika niwo mugabane ugifite abaturage batitabira gutura mu mijyi.

“Afurika ifite imijyi ikomeje gukura ku muvuduko uri hejuru ariko kandi Afrika niwo mugabane udaturwe ku rwego rw'imijyi”Perezida Kagame

Yavuze ko ikoranabuhanga ari uburyo bunoze butanga ibisubizo ku mbogamizi zigaragara ku mugabane wa Afurika.


Gusa,ibi byose Perezida Paul Kagame yemeza ko bizagerwaho ari uko za leta nabikorera bafatanyiriza hamwe mu gutuma iri koranabuhanga risakara mu baturage batuye umugabane wa Afurika.

Ku rundi ruhande ariko umukuru w'igihugu avuga ko ikoranabuhanga rigomba kuri bose ntavangura rishingira ku gitsina cg ubushobozi bw'abantu mu kwigira.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2